NIRDA yafashije abanyenganda kongera umusaruro n’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), cyafashije bamwe mu banyenganda kongera umusaruro n’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge ibinyujije mu kubagezaho imashini zigezweho muri gahunda NIRDA iterwamo inkunga n’ababiligi ku mpererekane nyongeragaciro mu buhinzi no mu iterambere ry’imijyi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023, Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyagaragarije abanyamakuru uburyo cyafashije bamwe mu banyenganda bahabwa amasezerano ajyanye n’uko bazakomeza gukorana harebwa ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo kongera umusaruro no gukora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

Inganda zafashijwe kongera umusaruro.

Hanganimana Jean Paul na Havugimana Emmanuel ni bamwe mu banyenganda bafashijwe na NIRDA baravuga ko ubufasha bahawe bugizwe n’imashini zigezweho bwatumye bongera umusaruro n’ubwiza bw’ibyo bakora ku giciro gihendutse ugereranijye n’ibyatumizwaga hanze.

Hanganimana Jean Paul, umuyobozi w’uruganda rwitwa Regional Food Processing Industry.

Hanganimana Jean Paul, umuyobozi w’uruganda rwitwa Regional Food Processing Industry rukora ibiryo by’amatungo rukorera mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Huye avuga ko umusaruro wiyongereye mu bwiza no mu bwinshi  ukikuba gatatu (3) ugereranyije n’ibyo bakoraga mbere y’uko babona izo mashini.

Yagize ati “Nkatwe uruganda rwacu rwahawe imashini zifite agaciro k’ ibihumbi 194 by’amadorali umusaruro wariyongereye haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi navuga ko wikubye gatatu (3) ugereranyije n’ibyo twakoraga mbere y’uko tubona izo mashini. Dufite imashini zikora toni ebyiri (2) ku isaha mbere twakoraga toni eshanu (5) ku munsi, ubu ngubu dufite ubushobozi bwo gukora toni 30 twakoze amasaha 15 ku munsi.”

Jean Paul yongera ho ko kongera agaciro ndetse n’ingano y’ibikorwa byari bikenewe mu nganda.

Ati “Ibibazo byari biriho ni ibibazo rusange byo kugira ikoranabuhanga mu birebana n’inganda ni ukuvuga kugira imashini zigezweho zikora ibiryo byiza bifite ubuziranenge kandi byinshi bishobora gufasha abahinzi n’aborozi ku buryo uko kongera agaciro ndetse n’ingano y’ibikorwa byari bikenewe mu nganda.”

Havugimana Emmanuel, uhagarariye Kampani yitwa ISIMBI FARM.

Havugimana Emmanuel uhagarariye kampani yitwa ISIMBI FARM yorora inkoko zitanga umusaruro w’amagi bagakora n’ibikoresho bibafasha kugeza umusaruro ku isoko avuga ko imashini bahawe ibafasha gukora teleyi 5000 mu isaha imwe. Ni ugushimira NIRDA kuko twari dufite ikibazo gikomeye kuko teleyi yavaga I Bugande zikaza zihenze kenshi tukanazibura ubwo rero nagiye nsaba iyo mashini kubera ko ari ikibazo cyari kibangamiye aborozi mu Rwanda. Ubu amateleyi ari kuva iwanjye ajya I Bugande ku giciro gitoya hano mu Rwanda ikibazo cyarakemutse n’aborozi nta kibazo bagifite ku ma teleyi ubu imwe iragura amafaranga y’u Rwanda 80 mu gihe mbere ivuye I Bugande yaguraga amafaranga y’u Rwanda 150.”

Imwe mu mashini itunganya ama teleyi batwaramo amagi.

Umuyobozi mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian avuga ko bishimira porogaramu bafashijwemo n’ababiligi no guha abanyenganda amasezerano y’imikoranire.

Yagize ati “Uno munsi duteraniye hano kugirango twishimire iyi porogaramu (NIRDA Open Calls Program) twafashijwemo n’ababiligi binyuze mu mpererekane nyongeragaciro eshanu. Eshatu mu buhinzi n’ebyiri mu iterambere ry’imijyi. Uno munsi twahaye aba banyenganda bari hano amasezerano (contract) ajyanye n’uko tuzakomeza gukorana nabo tureba uko bashyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kongera umusaruro no gukora ibicuruzwa byiza byujuje ubuziranenge.”

Dr. Sekomo Christian (Iburyo), umuyobozi wa NIRDA mu kiganiro n’abanyamakuru.

Gahunda y’ipiganwa izwi nka NIRDA Open Calls Program yatangiye mu 2021 ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 ariko imashini zose abanyenganda basabye Leta zaraje, ku buryo hafi 90% yamaze kugera mu nganda.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
40 ⁄ 20 =