Umuvuduko w’amaraso mwinshi n’intandaro y’uburwayi bw’umutima _Professeur Mucumbitsi

Professeur Joseph Mucumbitsi, umuganga w’abana akaba avura n’indwara z’umutima ndetse aka akuriye umuryango urwanya indwara z’umutima n’indwara zitandura.

Umuvuduko w’amaraso mwinshi (hypertension) ni imwe mu ntandaro z’indwara z’umutima zikomeye mu Isi kuko hari miliyali 1 na 800 by’abantu bafite umuvuduko mwinshi w’amaraso, 2 /3 byabawufite bari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Umuvuduko w’amaraso n’indwara itagira ibimenyetso simusiga ntakundi umuntu amenya ko awufite atipimishije kandi kutayitaho cyangwa ngo ivurwe uko bikwiye bishobora gutera ubumuga butandukanye.

Professeur Joseph Mucumbitsi, umuganga w’abana akaba avura n’indwara z’umutima ndetse aka akuriye umuryango urwanya indwara z’umutima n’indwara zitandura ; avuga ko hafi 50%  by’abantu bafite umuvuduko mwinshi w’amaraso baba batabizi. Ndetse ngo mu babizi 42 % gusa, bavurwa bafata imiti, mu gihe 50% muri bo  badafata imiti neza ndetse buri gihe.

Professeur Mucumbitsi akomeza asobanura ko iyi ndwara yica umuntu atanabizi (silence killer), kuko bisaba kuba umuntu ageze kuri 80% kugira ngo arembe, azane ibimenyetso  nko kuzungerezwa, kuruka, kuribwa mu gituza no guhumeke nabi. Ngo hagati 140 kuri 90 kugeza ku 180 kwi 120  umuntu ashobora kuba ayigendana  nta n’ikibazo yumva afite usibye rimwe na rimwe kunanirwa.

Professeur Mucumbitsi akomeza asobanura ko ikibazo gikomeye cyayo atari umuvuduko w’amaraso gusa ahubwo bigira ingaruka ku miterere y’imitsi itwara amaraso kuko buhoro buhoro mwo imbere igenda yononekara igatakaza élasticité (ikagagara)  bigatera ingaruka nyinshi.

Ingaruka zo kononekara kw’imitsi itwara amaraso

Professeur Mucumbitsi, asobanura ko umutima ubwawo kubera ko udutsi tuwugaburira twononekara buhoro buhoro  bituma ya mavuta mabi (cholestérol) yihomamo kurushaho  kubera ko umuvuduko w’amaraso wononnye iyo imitsi, bigatuma  igice kimwe cy’umutima cyononekara kubera kubura amaraso ahagije aribyo bavuga ko umuntu yagize crise cardiaque akaba aribwo umuntu aribwa mu gituza, agahumeka nabi. Gusa ngo umuntu ugiye kwivuza bazibura iyo mitsi akaba yabirokoka ariko atavurwa neza uwo mutsi ugapfa burundu bigatuma umuntu ashobora kumugara cyangwa se akaba yapfa.

Indi ngaruka nuko imitsi yose  yo mu mubiri yononekara nkuko Professeur Mucumbitsi akomeza abisobanura. Ngo iyo mitsi yononekaye bigira ikibazo gikomeye mu bwonko, kuko ya mitsi ishobora kunonekara igafunga amaraso ntajye mu gice kimwe cy’ubwonko ariyo (stroke) bitewe nuko ako gace kabuze amaraso n’umwuka (oxygène) ; umuntu akaba ashobora kwikubita hasi, akamugara cyangwa se iyo mitsi igaturika umuntu akabura amaraso mu bwonko. Aribwo ubona umuntu akurura akaboko n’akaguru uruhande rumwe kuko yagize stroke. Akomeza avuga ko abagira stroke bataba baramenye ko bagira umuvuduko mwinshi w’amaraso.

Professeur Mucumbitsi akangurira abantu bose kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze ndetse abasanze bayirwaye bagafata imiti buri munsi kuko ari indwara idakira ngo kereka iyo umuntu yawutewe n’indi ndwara ishobora gukira. Urugero nk’impyiko inaniwe gukora kubera izindi mpamvu, umuvuduko w’amaraso urazamuka ariko iyo bavuye icyo kibazo cy’impyiko urongera ugasubira uko warumeze (normal). Ndetse ngo n’abagore batwite iyo bagize umuvuduko mwinshi w’amaraso kuko iyo batwite bishobora kubaho, ngo iyo bamaze kubyara akenshi birongera bigasubira mu buryo.

Ariko ngo umuvuduko w’amaraso wizanye ntago usubira inyuma bisaba ko umuntu anywa umuti buri munsi, kuko iyo awunyweye amera neza, akaba muzima akaba yakwisazira, kandi ngo iyo umuntu akomeje kwirinda intandaro z’uwo muvuduko myinshi w’amaraso nk’ umunyu mwinshi, akarya gake, akareka inzoga, akagira imirire myiza  irimo imboga nyinshi n’imbuto nyinshi amererwa neza.

Mu bushakashatsi buherutse mu Rwanda, bashakishishe intandaro y’indwara zitandura zitandukanye  mu bantu hagati y’imyaka 15 na 67 muri 2012  babona ibipimo bya 15.9%

Nyuma y’imyaka icumi; 2021 na 2022 babonye imibare yarageze kuri 16.2%.  Ariko si ukuvuga ko byiyongereye ahubwo ngo nuko abantu bipimishije kurushaho.

Umukunzi Médiatrice 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 20 =