Kigali: Dr Usta Kayitesi yasabye amatorero guharanira ubumwe
Dr.Usta Kayitesi umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB yasabye amatorero Methodiste Libre mu Rwanda guharanira ubumwe mu byo bakora no kugendera ku ndangagaciro z’imiyoborere mu Rwanda.
Ibi yabibasabye ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama rusange ya 6 yo kuri uyu wa 26 Ukwakira yahuje abayoboke b’Itorero Methodiste Libre baturutse hirya no hino ku isi mu bihugu itorero rikoreramo, inama igamije ubufatanye n’ubumwe bw’amatorero mu kongera umubare w’abakizwa.
Dr. Usta Kayitesi, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) yasabye amatorero Methodiste Libre mu Rwanda guharanira ubumwe no kugendera ku ndangagaciro z’imiyoborere.
Yagize ati “Ngirango icyo bakwigiraho ni ingeso cyangwa ni aya mahitamo y’igihugu cyacu yo guharanira ubumwe.Guharanira ubumwe mu byo dukora, guharanira ubumwe mu kubazanya inshingano no guharanira ubumwe kugirango umuturage wacu tumuhindure muzima mu by’ukuri.Icyambere ni abanyarwanda ntabwo bayoborana mu madini mu buryo buhabanye n’indangagaciro z’imiyoborere mu Rwanda.”
Bishop Kayinamura Samuel umuyobozi w’itorero Methodiste Libre mu Rwanda avuga ko baganira ku bufatanye bw’amatorero n’ubumwe.
Yagize ati “Turaganira cyane ku bufatanye bw’amatorero , ubufatanye bw’abasenyeri, ubufatanye bw’abalayiki b’abametodisiti mu Rwanda ariko tunahamagarira n’andi matorero yose ubufatanye kuko gufatanya ni nabyo umwami wacu Yesu Kristo yaturaze ubumwe , yaturaze ubumwe ubwo nibwo tuzaganira ku bumwe bwacu ariko cyane cyane kugirango twongere abakizwa abanyabyaha bagende bagabanuka ku isi.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rureberera Itorero ry’Aba-méthodiste mu Isi, Musenyeri Joab Lahara avuga ko iyi nama yitezweho ingamba zigamije gukiza abatuye isi.
“ Abahagarariye itorero Methodiste Libre ku isi hamwe n’aboherejwe n’Urwego rureberera Itorero bahuriye hano mu Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe ahazaza ha Methodiste Libre.Iyi nama yitezweho gufata ingamba zitandukanye zigamije gufasha abatuye isi gukizwa.”
Iyi nama iba rimwe mu myaka ine mu bihugu bitandukanye akaba aribwo bwa mbere itorero Methodiste Libre riyakiriye mu Rwanda abaturutse mu bihugu bigera ku 105 bayitabiriye basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 batangazwa n’uburyo igihugu kirimo cyiyubaka nyuma Jenoside n’uburyo cyari cyarasenyutse.Iyi nama akaba ari uburyo bw’ivugabutumwa no kumenyekanisha u Rwanda ariko cyane cyane n’itorero Methodiste Libre.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ubufatanye mu ivugabutumwa kugirango twongere abakizwa.”
NYIRANGARUYE Clementine