Burera: Imbamutima z’abakize uburwayi bwo mu mutwe bakiteza imbere
Bamwe mu bakize uburwayi bwo mu mutwe bo mu karere ka Burera intara y’Amajyaruguru mu mbamutima zabo baravuga ko bakize ubu burwayi bakihangira imirimo bakaniteza imbere mu matsinda babarizwamo nyuma yo guhabwa ubufasha butandukanye ku burwayi butandukanye bwo mu mutwe bakavurwa bagakira.
Ibi babitangarije mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe by’umwihariko mu karere ka Burera cyo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023 aho mu buhamya bwabo bwuzuye imbamutima zaranzwe no gushimira ababahaye ubufasha butandukanye bakavurwa bagakira bakiteza imbere binyuze mu matsinda no gukorana n’ibigo by’imari.
Mbarimombazi Celestin uturuka ku kigo Nderabuzima cya KIRAMBO uhagarariye itsinda “Icyizere” mu buhamya bwe avuga imyato ubufasha bahawe bwabagiriye umumaro abitwaga abasazi batagiraga ubushobozi babasha kwihangira imirimo binyuze mu kwizigamira.
Yagize ati “Uku mpagaze aha ngaha murabona ko nsa neza ariko ntabwo ariko byari bisanzwe hari aho byakomotse. Itsinda “Icyizere” twahujwe turi abantu batandukanye bamwe bivurizaga I Butaro abandi bakajya I Ndera no mu bindi bitaro bitandukanye babonye dukora ingendo baduhuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kirambo ubufasha baduhaye bwagize umumaro. Twari ba bandi bitaga ya mazina y’abasazi ariko uyu munsi ayo mazina yavuyeho turi abantu nk’abandi kubera imiti twari twaratangiye gufata ibintu byagenze neza utarashoboraga kwambara no gukaraba arabishobora uretse imiti baduhaye n’ibiganiro buri wese bakamuganiriza bigahuza na ya miti afata ibyo nibyo byatugiriye umumaro.”
Mbarimombazi akomeza avuga uko batekereje icyo gukora binyuze mu kwizigamira agira ati “Twari turi mu itsinda mpagarariye nta bushobozi bitewe n’uko nta cyo gukora twari dushoboye ariko uyu munsi turashoboye kandi turashobotse. “Partners in Health” baratwegereye batubaza icyo dushoboye gukora kubera ko twari twaratangiye kwizigamira tuza gufata ya mafaranga twizigamye dukodeshamo umurima baduha ibirayi turahinga. Ubu tuvugana tumaze kugera ku mafaranga arenga miliyoni 5 hari hari aho twavuye n’aho tugeze. Twigiriye inama yo kugana SACCO dufata inguzanyo tugura inka z’ubworozi itsinda, tumaze kugera ku nka 18. Bamwe mu bo duhagarariye bagiye bahabwa imirimo muri Leta, hari abagiye kwiga ubwubatsi, harimo abarangije amashuri; nubatse inzu nziza, hari umurima naguze, abana banjye biga neza.”
Undi wagize uburwayi bwo mu mutwe bwatewe n’ihungabana yatewe no kuribwa umutwe udakira kuva mu 2013 mu buhamya bwe yasobanuye urugendo rwe rwo kwivuza anashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu.
Agira ati “Nagize ihungabana mu mutwe ntewe no kurwara umutwe udakira natinze kwivuza bambwira ko ari amarozi njya kwivuza I Bugande amafaranga yose arashira sinakira. Nagiye kwivuza ku kigo nderabuzima cya Cyanika banyohereza ku bitaro bya Ruhengeri, banyohereza I Ndera, banyohereza CHUK, banyohereza ku bitaro bya Butaro bampa ibiganiro n’imiti ya buri kwezi mara igihe ku miti ntacyo nabashaga kuvuga no gukora barambwira ngo ni gapfura ndiharisha mu mutwe harangirika nta ubwenge nta umutwe.”
Akomeza asobanura uko yavuye mu bwigunge abasha guhinga no korora binyuze mu itsinda akanashimira ubuyobozi bwiza agira ati “Partners in Health” iduha ibirayi turahinga tubona amafaranga miliyoni 1.5 tugura intama bafatanyije n’umuganga udushinzwe baradufashije kuko nibo badukuye mu bwigunge badushyira mu matsinda. Turashimira Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wadushakiye imiti, akadushakira abaterankunga ni mumumpere amashyi n’impundu rwose. Nshoboye korora amatungo mu gihe nirirwaga nigunze, ndyamye nenda gupfa kugeza uyu munsi mfite agatege nta handi bivuye ni ku buyobozi bwiza bwita ku baturage.”
Dr. Egide Mpanumusingo, umuyobozi w’umushinga “Partners in Health” mu karere ka Burera avuga ko abantu barwaye mu mutwe bashobora kuvurwa bagakira bakavamo umuntu ushobora kuba yakorera igihugu.
Yagize ati “Abarwayi bo mu mutwe bashobora kuvurwa ari muri ba bantu bakunda kwita abasazi bakavamo umuntu ushobora kuba yakorera igihugu wiyubashye utunga umuryango. Ubuhamya mwabwiyumviye ariko hari benshi cyane bagenda bakira. Nagirango mbakangurire ko bajya bagana amavuriro abegereye baciye no ku bajyanama b’ubuzima babageze ku kigo Nderabuzima tubavure tubaherekeze nabo babe abaturage nk’abandi bose. ”
Ku rundi ruhande, Mukansanga Solange, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe Igenamigambi mu Ntara y’Amajyaruguru asaba abatuye mu Majyaruguru gukumira ubusinzi bakirinda kugirango babungabunge ubuzima bwo mu mutwe.
Yagize ati « Abatari barwara nyamuna ni mufatireho! Hari ibishobora kwirindwa Kugirango ubungabunge ubuzima bwo mu mutwe igihe utari warwara nyamuna irinde. Ubu dufite icyasha mu gihugu cyacu, ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, bwagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu kunywa inzoga nyinshi kuko turi kuri 56%. Murumva rero niba twimakaje ubusinzi, turagana muri bwa burwayi kandi twabonye ko ubwonko bwangiritse, ubwo ubuzima bwose buba bwangiritse, nimureke dukumire rero.”
Mu karere ka Burera abarwayi bagera ku 2800 nibo bahawe ubufasha butandukanye burimo imiti, ibiganiro no gufashwa kwibumbira mu matsinda abateza imbere muri bo hakaba hari abamaze gukira burundu abandi bakaba bakomeza guhabwa ubufasha kugirango bakire burundu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ubuzima bwo mu mutwe ni Uburenganzira bwanjye.”
NYIRANGARUYE Clementine