Mukashyaka Jacqueline yatejwe imbere no gukorana n’ibigo by’imari

Mukashyaka Jacqueline rwiyemezamirimo mu bikomoka ku buhinzi n'ubworozi

Mukashyaka Jacqueline, avuka mu murenge wa Kamegeri, Akarere ka Nyamagabe, akaba rwiyemezamirimo mu buhinzi no kubwongerera agaciro mu murenge wa Gacurabwenge  akarere ka  Kamonyi aho akora ubuhinzi, agakorana n’abahinzi bageze 2117 bibumbiye mu makoperative.

Yishimira ko ageze ku rwego rwo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi by’umwimerere birimo umushongi w’imbuto (ukenerwa n’inganda kuko mbere zajyaga kuwukura hanze), imboga, divayi ikoze mu mizabibu.

Avuga ko yize ibinyabuzima n’ubutabire mu mashuri yisumbuye.

Muri kaminuza yiga icunga mutungo, akomeza ikiciro cya gatatu cya kaminuza (masters) mu gucunga imishinga no kuyikora neza.

Avuga ko yabaye imfubyi afite imyaka 9 akurira mu buzima bukakaye bwo kurera murumuna we. Avuga ko yakuze yishakira ibisubizo ku bibazo yagendaga ahura nabyo.

Kuba yarigaga ari umuhanga byatumye leta imwishyurira amashuri yisumbuye. Mu byiciro bikurikiyeho afashwa n’ibigo bitandukanye byafashaga imfubyi.

Yagize ati : “Igitekerezo cyo kwihangira imirimo cyaje niga muri masters mu isomo ryo gucunga imishinga no kuyishyira mu bikorwa. Mpereye kuri bwa buzima bukakaye nabayemo natekereje ikintu nakora mpereye kubyo nize kandi kigafasha abandi bantu babaye mu buzima bubi. Mpitamo gukorera muri segiteri y’ubuhinzi.”

Akomeza agira ati : “Igitekerezo cyatangiye ari mu mutwe nta mafaranga na make nari mfite kandi no kwiga byari bigoye. Ntangira kwandika igitekerezo mu mpapuro nyuma ntangira gutekereza uburyo byazajya mu bikorwa.”

Avuga ko igihe kimwe yarebye amakuru kuri televiziyo abona itangazo ry’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Iyohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ( NAEB) rihamagarira abantu gutanga imishinga ijyanye n’ubuhinzi. Nawe arawutanga.

Yabonye akazi muri VUP, amafaranga avuyemo ayaheraho mu guhinga isambu yasigiwe n’ababyeyi ateramo urutoki rwa kijyambere ndetse n’ibindi bihingwa.

Yaje kwigira inama yo gukorana n’ibigo by’imari biciriritse, umushahara we yahabwaga na VUP ugaca muri SACCO.

Nkuko Ikigega BDF gishishikariza abagore n’urubyiruko gukora imishinga, wa mushinga yari yaranditse ujyanye n’ubuhinzi n’ubworozi byatumye awutanga muri BDF binyuze mu kigo cy’imari SACCO bimuhesha inguzanyo n’inkunga ya BDF y’amafaranga y’u Rwanda anagana na miliyoni 2.

Yagize ati : “Izi miliyoni nazibyaje umusaruro ngura ingurube za kijyambere n’inka kandi ubuhinzi burakomeza.”

Avuga ko umushinga yashyize muri NAEB nawo watsinze.

Yishimira ko ku nshuro ya mbere yitabiriye imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Gikondo mu mujyi wa Kigali abifashijwemo na NAEB akabona amasoko atandukanye, ibicuruzwa bye bigakundwa cyane.

Kuri ubu arateganya kuzagura ibikorwa bye akajya ajya no mu mamurikabikorwa mpuzamahanga haze y’u Rwanda.

Arateganya gushyiraho iguriro rinini (supermarket) ribarizwamo ibicuruzwa by’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi by’umwimerere ndetse akubaka uruganda runini rubasha guhaza inganda zo mu gihugu n’izo hanze.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 × 18 =