Ububiligi: Umushakashatsi Guichaoua yagaragaje uruhare rwa Twahirwa mu bikorwa by’interahamwe

Séraphin Twahirwa ukurikiranweho ibyaha bya Jenosise yakorewe Abatutsi n'ibyaha by'intambara mu rukiko rwa Rubanda rwo mu gihugu cy'Ububiligi.

Mu rubanza rwa Seraphin Twahirwa na Pierre Basabose bakurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha bw’intambara, umutangabuhamya w’impuguke André Guichaoua yagaragaje uruhare rwa Twahirwa mu bikorwa by’interahamwe haba Karambo aho yari atuye no mu bindi bice.

Mu iburanishwa ryo kuri uyu wa 20 Ukwakira 2023 umutangabuhamya André Guichaoua, umugabo w’umufaransa wakunze gutanga ubuhamya mu rukiko rwa Arusha akaba yari ari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, yatanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Video Conference) avuga ko yatangiye gukora ubushakashatsi ku Rwanda mu 1979.

Avuga by’umwihariko ku byo yagiye yegerenya birimo ibyagiye bivugwa n’abatanze ubuhamya mu rukiko rwa Arusha, yavuze ko ubuhamya bwatanzwe bwagiye bugaruka ku ruhare rwa Seraphin Twahirwa mu bikorwa by’Interahamwe haba Karambo aho yari atuye ndetse no mu bindi bice. André Guichaoua avuga ko muri ibyo bikorwa harimo imyitozo n’intwaro zahawe interahamwe, ibikorwa byo kugaba ibitero ku ngo z’abatutsi no gushyiraho za bariyeri. Yagize ati: “Mu gihe cy’amashyaka menshi (mu myaka y’1990) ari nacyo gihe umutwe w’Interahamwe watangiye kugenda ushaka abiganjemo urubyiruko ibyo bikurikirwa no guhabwa imyitozo ndetse n’intwaro.”

Ku rundi ruhande, Guichaoua yavuze ko bimwe mu bikorwa by’Interahamwe byakorerwaga mu mazu yari yarubatswe na Felicien Kabuga. Umutangabuhamya Guichaoua kandi yabwiye urukiko ko Uruhare rwa Twahirwa mu bikorwa by’Interahamwe rugaragarira ku mabwiriza yahabwaga n’ubuyobozi bwo kwa Habyalimana Juvenal wari umukuru w’igihugu. Yagize ati: “Twahirwa ni umwe mu bakoranaga bya hafi n’umuryango wo kwa Habyarimana, umwe mu bagize “Akazu” kandi amabwiriza menshi yagenderagaho ubwo yayoboraga Interahamwe yayahabwaga n’ubuyobozi bwo kwa Habyarimana”. André Guichaoua akomeza avuga ko Seraphin Twahirwa ari umwe mu batumye Interahamwe z’i Karambo muri Gikondo zimenyekana cyane cyane mu bikorwa by’urugomo.

Seraphin Twahirwa yageze mu gihugu cy’Ububiligi kuya 15 Kanama 2006. Amwe mu makuru y’ingenzi yatumye Twahirwa atabwa muri yombi hakaba harimo ko yari interahamwe ikomeye mu mujyi wa Kigali, imbunda 130 yahaye interahamwe z’aho yari atuye I Karambo muri Gikondo, uruhare yagize mu gukora intonde z’abagombaga kwicwa, ibyaha by’ubwicanyi ndetse no gufata ku ngufu abagore.

Bimwe mu bikubiye muri dosiye ya Twahirwa mbere y’1994 harimo gutoza interahamwe no kuziha intwaro aho ibikorwa byo kuziha imyitozo ya gisirikari byaberaga I Gabiro, Remera na Kimironko. Seraphin Twahirwa akaba ngo yari umwe mu bari bashinzwe gutoranya interahamwe zijyayo. Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi ubwicanyi bukomeye Twahirwa yagizemo uruhare bwabereye I Gikondo, ETO Kicukiro, OCIR- Café no ku irimbi rya Gatenga.

Muri Jenoside Twahirwa ngo yahise aba perezida w’Interahamwe ku rwego rw’umujyi wa Kigali asimbuye Robert Kajuga. Mu rugo rwa Twahirwa ngo hari harimo intwaro zinyuranye zirimo gerenade ndetse n’imbunda.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 × 24 =