U Bubiligi: Twahirwa Séraphin ahanganye n’abamushinja gufata ku ngufu Abatutsikazi

Séraphin Twahirwa, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 no gufata ku ngufu Abatutsikazi.

Mu Rukiko rwa Rubanda (Cour d’Assises) ruherereye i Bruxelles mu Bubiligi hari kubera urubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose bose bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku byaha bashinjwa, kuri Séraphin hiyongeraho icyaha cyo gufata ku ngufu abagore b’Abatutsikazi, nyamara akabihakana avuga ko bamwitiranyije.

Ni ku nshuro ya gatandatu iki gihugu kiburanishije Abanyarwanda bahatuye bacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uretse ibyaha bya Jenoside, Séraphin Twahirwa w’imyaka 66 anakurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu abagore b’Abatutsikazi hagati y’itariki ya 1 Mutarama n’iya 30 Kamena 1994.

Muri uru rukiko, ubuhamya bwavuye mu iperereza bugaragaza ko gufata ku ngufu atabitangiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ubushinjacyaha bwavuze ko mu ibazwa ry’uwari umugore wa Séraphin Twahirwa kuri ubu uba mu gihugu cya Kenya, yavuze ko ajya kubana na Séraphin Twahirwa mu mwaka 1987 batakundanye ahubwo yamufashe ku ngufu ubwo yari akiri isugi yamusuye; nyuma yaho ngo basezeranye mu murenge gusa (mariage civil). Uyu mugore yanavuze ko ubuzima yabanyemo na Twahirwa yamufataga ku ngufu (violence sexuelle). Ikindi ni uko mu gihe cya Jenoside yumvaga Twahirwa yigamba gufata abagore ku ngufu, kandi ngo mu gihe Twahirwa yabaga mu cyahoze ari Zaire iperereza ryagaraje ko umugore we batabanaga ahubwo ko yibaniraga n’ihabara rye.

Mu kwiregura, Twahirwa yabwiye ubushinjacyaha ko we n’uwari umugore we bashyingiranywe mu 1987 ubwo uwo mugore yari afite imyaka 20 y’amavuko; ko ibyo uwahoze ari umugore we yavuze ubwo yabazwaga atari byo kuko hatabayeho kumuhatira gukundana no kumufata ku ngufu igihe yari yamusuye ahubwo yamusabye urukundo akamwemerera ko bakundana.

Abatangabuhamya barabihamya …

Umutangabuhamya waturutse mu Rwanda akajya gutanga ubuhamya mu Rukiko rwa Rubanda i Bruxelles, mbere yo gutanga ubuhamya yahamije ko ubuhamya atanga bujyanye n’ibyo yiboneye n’amaso ye. Uyu mubyeyi avuga ko mu gihe cya Jenoside Abatutsi bari batuye ku Karambo bamwe bahungiye ahitwa kwa Carlos bitewe n’Interahamwe za Twahirwa zashakaga kubafata ku ngufu. Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko Twahirwa yabwiraga Interahamwe ngo zijye gufata ku ngufu Abatutsikazi bumve uko bameze, ndetse ngo Interahamwe yitwaga Munyakazi yatojwe na Twahirwa yamufashe ku ngufu aho yacuruzaga kuri butiki.

Umutangabuhamya w’umugabo nawe waturutse i Kigali, yemeje ko yumvaga bavuga ko Twahirwa afata abagore b’Abatutsikazi ku ngufu akanakangurira Interahamwe kubafata ku ngufu, by’umwihariko ngo akaba yibuka umugore wakoraga muri farumasi watererejwe Interahamwe kugira ngo zimufate ku ngufu.

Mu iperereza ubushinjacyaha bwakoze bwavuze ko ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore b’Abatutsikazi byatangiye mu myaka ya nyuma y’1990, Twahirwa akaba yaribandaga cyane ku bagore babaga bafite abagabo bafunzwe bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi. Muri abo bagore ngo hari abo yiciye abagabo, hakaba n’abandi yashyiraga Interahamwe kugira ngo zibafate ku ngufu.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko hari abakobwa b’Abatutsikazi bakurwaga mu bice binyuranye bya Kigali, bakajyanwa gufatwa ku ngufu mu bigo bya gisirikare cyangwa mu mahoteli.

Ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya babajijwe na pariki y’u Rwanda mu mwaka wa 2006 na 2015 bwasomwe na Perezida w’Urukiko, na bwo bwagaragaje ko Twahirwa yafashe abagore b’Abatutsikazi ku ngufu.

Ubushinjacyaha bwanemeje ko Twahirwa yahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside birimo no gufata ku ngufu yakoreye ahantu hatatu hatandukanye, akaba yarasabiwe igihano cyo gufungwa burundu.

Yari abitse amashusho y’urukozasoni!

Mu iperereza, ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe cyo gutabwa muri yombi kwa Séraphin Twahirwa bwasanze amashusho y’urukozasoni (videos pornographiques) muri telefoni na computer bye, ndetse n’ibiganiro biganisha ku mibonanompuzabitsina yagirana n’abagore. Kuri ibyo ngo hakiyongeraho n’amafoto y’ubwambure.

Abatangabuhamya bavuze ko Twahirwa yibukwa nk’umuntu wakunda kuvuga ko akunda abagore b’Abatutsikazi kandi kandi ko uwo ashatse kuryamana na we abikora.

Mu bagore babajijwe kandi harimo uwavuze uburyo yari avuye gusenga, Twahirwa akamufata akamujyana mu bihuru akamufata ku ngufu ndetse akamwangiza cyane mu myanya ye y’ibanga. Twahirwa ngo yamubwiye ko naramuka abivuze azamwica. Icyo gihe kandi ngo yanamuvunnye akaboko!

‘’Baranyitiranyije!’’

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo Séraphin yabazwaga yagaragaye nk’ufite ubwoba bwinshi bwo kubazwa ibyo yakoze, akaba yarakunze kuvuga ko habayeho kumwitiranya n’abo bari bahuriye ku izina rya Séraphin bari batuye i Gikondo cyangwa se abantu basaga na we barebare b’ibikara.

Uwunganira Séraphin Twahirwa, Maitre Vincent Lurquin yavuze ko yemera ko Jenoside yabayeho kandi ko ari icyaha ndengakamere mu mateka ya muntu, ariko atemera ko umukiriya we yabigizemo uruhare cyangwa se agakora ibindi byaha akurikiranyweho. Akomeza avuga ko ngo bimwe mu bigararagaza ko umukiriya we ari umwere ari uko amaze imyaka 16 ubutabera buzi aho aherereye ariko butigeze bumufata.

Izi nkuru ku manza z’abaregwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 baburanira mu nkiko zo hanze, abanyamakuru bazigeraho ku bufatanye n’Umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira Amahoro, PAX PRESS, ku nkunga y’Umuryango  w’Ababiligi utari uwa leta uharanira ubutabera na Demukarasi, RCN Justice et Democratie.

Umukunzi Médiatrice

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 + 19 =