Kigali: Minisitiri Dr Uwamaliya yatangije gahunda yo kumurika ku mugaragaro urubuga rw’itetero.rw

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango hamwe n'abana, abatanga ibiganiro n'abagira uruhare muri gahunda y'Itetero.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamaliya yatangije gahunda yo kumurika ku mugaragaro gahunda yo kumurika rw’ itetero.rw kuri uyu wa 20 Ukwakira 2023. Ni mu gihe hari hashize imyaka 8 hashyizweho ibiganiro “Itetero” bifasha mu gukangura ubwenge bw’abana hagamijwe gutambutsa amakuru y’ubuzima, imirire, uburere buboneye n’udukino tw’abana.

Atangiza gahunda yo kumurika ku mugaragaro urubuga itetero.rw yavuze ko yishimiye gutangiza gahunda yo kumurika ku mugaragaro urubuga itetero.rw abana bisanzuriraho binyuze mu mahugurwa atandukanye no gufasha ababyeyi n’abarezi kumenya amakuru y’abana.

Yagize ati “Nishimiye gutangiza iyi gahunda nziza yo kumurika ku mugaragaro urubuga itetero.rw. Uyu munsi hamuritswe ku mugaragaro urubuga itetero.rw hakubiyemo amakuru yose ku bintu byose byateguwe na gahunda y’ “Itetero” mu myaka yatambutse. Itetero yagiye igira amahugurwa atandukanye ari nako yaguka kugirango ikomeze kuba urubuga abana bisanzuriraho bavomaho ubumenyi butandukanye ari nako rufasha ababyeyi n’abarezi kumenya amakuru ya ngombwa ku buzima bw’abana babo.”

Dr Valentine Uwamaliya minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ari kumwe n’abana.

Minisitiri Valentine akomeza avuga ko urubuga itetero.rw ruzafasha abafite inshingano zo kurera kubona aho bakura imfashanyigisho mu buryo buboroheye.

Yagize ati: “Ni urubuga rugiye gufasha abana, ababyeyi n’undi wese ufite inshingano zo kurera kubona aho yakura imfashanyigisho yakwifashisha muri izo nshingano igihe cyose yazikenera kandi mu buryo bumworoheye yaba akoresha ikoranabuhanga rya telefoni cyangwa ubundi buryo. Ni byiza kandi ko buri mfashanyigisho iteguwe mu rurimi rwacu rw’ikinyarwanda.”

Juliana Lindsey, uhagarariye UNICEF mu Rwanda.

Juliana Lindsey, uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) avuga ko ku rubuga itetero.rw hazajya hatambutswa inyigisho zifasha ingimbi n’abangavu.

Yagize ati: “Itetero ryahuje abana benshi n’ababyeyi rero ubu rigiye guca kuri internet kandi ku buntu ku bakoresha ifatabuguzi rya Airtel kandi hazaba haribo ibyiza byinshi bijyanye n’ubuzima bw’abana n’amasomo menshi. Ntabwo rikiri iry’abana gusa kuko abangavu n’ingimbi bazajya bakura amakuru abareba kuri uru rubuga.”

Kuva ikiganiro “Itetero” cyatangira kunyura kuri Radio na Televiziyo bya RBA cyatanze umusaruro mwiza hibandwa ku gaciro k’umuryango no guha umwana ubumenyi n’uburere. Itetero rikurikirwa n’abagera kuri miliyoni 6 z’abatuye igihugu ndetse n’abarenga miliyoni 8 ku murongo wa Youtube.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 6 =