Ububiligi: “Umuryango wari ufite abana 11 watwikiwe mu nzu bigizwemo uruhare na Twahirwa”-Umutangabuhamya
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, urukiko rwa rubanda rw’ i Buruseri mu Bubiligi rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinja Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Umwe mu bumviswe n’urukiko wari ufite imyaka 18, yarubwiye ko ubwo Jenoside yatangiraga yiboneye n’amaso ye urugo rw’umuryango wo kwa Roger Ndengeyingoma rutwikishwa amapine. Yakomeje avuga ko ngo yari yihishe mu bihuru ubwo yarebaga ibyo biba. Yagize ati: “Umugore wa Ngengeyingoma amaze kubona umuriro ubaye mwinshi, yasohotse mu nzu asaba imbabazi, Twahirwa wari uri hamwe n’interahamwe yahise akuramo masotera (pistolet) ye arasa uwo mugore”. Uyu mutangabuhamya yavuze kandi ko abandi bose bo mu muryango wa Ndengeyingoma wari ufite abana cumi n’umwe (11), bose bahiriye muri iyo nzu.
Yashimangiye ko Twahirwa amuzi neza nk’interahamwe yagendaga mu modoka yari iriho ibendera rya MRND n’ifoto y’uwari perezida Habyalimana Yuvenali.
Nyuma yo gutanga ubuhamya, uwunganira Twahirwa, Maître LURQUIN Vincent yabajije uyu mutangabuhamya ibibazo yabajijwe i Kigali kugira ngo bumve niba asubiza nkuko yasubije. Uru ruhande rukaba rwavuze ko uyu mutangabuhamya nta buryo yari kumenya amakuru yose yahaye urukiko mu gihe ngo yari yihishe. Umutangabuhamya akaba yasoje avuga ko ubuhamya yatanze mu rukiko ari ukuri.
Si ubwa mbere uyu muryango wagarutsweho
Iyicwa ry’umuryango wa Roger Ndengeyingoma si ubwa mbere ryavuzwe mu rukiko bigizwemo uruhare na Twahirwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu perezida w’urukiko yasomye bumwe mu buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya babajijwe na pariki y’i Kigali mu mwaka wa 2006 na 2015. Ababajijwe bemeje ko Seraphin Twahirwa yari interahamwe ikomeye yagize uruhare mu bwicanyi bw’abatutsi mu mujyi wa Kigali, akaba kandi ari umwe mu bahaye interahamwe intwaro ndetse ngo akaba yarabaga ari ku isonga mu bitero byagabwaga byo kwica abatutsi.
Nyuma y’isomwa ry’ubwo buhamya, uregwa yavuze ko amazina y’abo batangabuhamya atayibuka kandi ko ibyo bamuvugaho byose ari ibinyoma. Abajijwe ku bijyanye n’urupfu rwa Roger Ndengeyingoma wari ufite abana 11, Twahirwa yavuze ko atari kubica kuko yabafataga nk’inshuti ze zikomeye. Kuwa kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, ubwo urukiko rwumvaga abakoze iperereza ry’ibanze aho abaregwa bakoreye ibyaha, hanerekanwe ahari hatuye umuryango wa Roger Ndengeyingoma watwikiwe mu nzu we n’umuryango we wose bigizwemo uruhare na Twahirwa, ubu hakaba harashyizwe n’ikimenyetso cyo kwibuka.
Basabose na we yakomojweho
Pierre Basabose uri mu rubanza rumwe na Séraphin Twahirwa, mu buhamya bwasomwe na perezida w’urukiko kuri uyu wa gatatu, umutangabuhamya wabajijwe yavuze ko nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida Habyalimana, Basabose yakoreshaga inama nyinshi z’interahamwe mu rugo iwe kandi akaziha ubufasha bw’amafaranga. Ibi ariko umwunganira Maître Jean Flamme yabihakanye avuga ko imvugo yuko Pierre Basabose yari umukire atari byo kuko ngo yari afite akaduka gato mu mujyi wa Kigali.
Yakomeje avuga ko mu byo umukiliya we yacuruzagamo ngo harimo umunyu yagurishaga ku magarama, abamuguriraga ngo bakaba bari abakene. Ibi Maître Flamme yabivuze mu gihe ubwo Basabose yabazwaga n’abakoze iperereza ry’ibanze yiyemereye ko yari afite iduka rinini rivunja amafaranga. Mu byaha akurikiranweho hakaba harimo icy’uko yabaye umunyamigabane wa kabiri wa RTLM yamenyekanye mu kubiba urwango rushingiye ku moko mbere y’ukwezi kwa Mata 1994.
Ni mu gihe itsinda ryakoze iperereza ry’ibanze ryitwa Commission Rogatoire Internationale kuwa mbere tariki 16 Ukwakira 2023 ubwo wari umunsi wa 5 w’iburanisha, ryabwiye urukiko ko ubwo Pierre Basabose yabazwaga yavuze ko tariki 08 Mata 1994 ubwo Jenoside yari igitangira iduka rye aho yakoreraga akazi ko kuvunja amafaranga, ngo ryasahuwe yibwa amadolari ya amerika ibihumbi 600 ndetse na miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nadine Umuhoza