Basabose ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yavuze ko atigeze amenya radio RTLM

Mu Rukiko rwa Rubanda i Bruxelles aharimo kubera urubanza rwa Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Pierre Basabose uriho uburanishirizwa mu gihugu cy’Ububiligi hamwe na Seraphin Twahirwa aho bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abazwa n’ubugenzacyaha ku bijyanye na radio RTLM, yasubije ko iyo radio atayizi, asaba uwamubaza kumusobanurira iyo ari yo n’icyo yakoraga.

Abagize itsinda ryakoze iperereza bavuga ko Basabose yari ku mwanya wa kabiri ku bari bafite imigabane myinshi muri radio RTLM ndetse ngo abana batandatu yari afite, buri mwana yari yaramuguriyemo umigabane ufite agaciro k’ibihumbi 5.

Habyarimana Juvenal wari perezida niwe wari ku mwanya wa mbere mu bari bafitemo imigabane myinshi kuko yari afite miliyoni imwe, agakurikirwa na Basabose wari ufitemo ibihumbi 600; Kabuga Félicien yari afitemo ibihumbi 500, Musabe Pasteur afitemo ibihumbi 500, Nzirorera Joseph afitemo ibihumbi 500, ndetse na Rwabukumba Séraphin nawe yari afitemo ibihumbi 500.

Abagize itsinda ryari rishinzwe iperereza ku byaha Basabose akurikiranyweho bavuga ko mu nkiko Gacaca, Basabose yari akurikiranyweho ibyaha birimo kuyobora ibitero byajyaga kwica abatutsi mu cyahoze ari Komine Kicukiro, imwe muri Komine eshatu zari zigize Perefecture de la ville de Kigali by’umwihariko mu tugali twa Gatenga na Gikondo. Basabose kandi ngo yagaragaye kenshi I Gikondo ashimira interahamwe ku kazi interahamwe zakoraga ko kwica abatutsi kandi ari nako abashishikariza gukomeza kubica.

Iri tsinda rivuga ko kubona amakuru bitari byoroshye kuko kubaza abarokotse jenoside byasaga nko kubasubiza mu bihe bigoye banyuzemo bongera kwibuka ababo babuze ndetse n’uburyo bahungabanye. Bavuga kandi ko hari abantu ba hafi mu miryango y’abaregwa bagiye begerwa ngo batange ubuhamya ariko bakanga, abandi bakabyemera ariko byagera ku munsi w’ibazwa bagakuraho telephone. Bavuga kandi ko ubwo bashakaga kuganira n’umugore wa Pierre Basabose usigaye aba mu gihugu by’u Buholandi bitakunze kuko uwo mugore yanze kugira icyo avuga.

Kuva uru rubanza rwatangira Pierre Basabose ntaragaragara mu rukiko kubera ikibazo cy’uburwayi afite akaba ahagarariwe n’umwunganizi we Maitre Jean Flamme

Umukunzi Médiatrice

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 × 14 =