U Bubiligi: Basabose yabwiye abakoze iperereza ko atazi radio RTLM

Mu rukiko rwa rubanda i Bruxelles aharimo kubera urubanza rwa pierre basabose na séraphin twahirwa.

Mu rubanza rwa Seraphin Twahirwa na Basabose Pierre ruri kubera mu rukiko rwa Rubanda (Cour d’Assises) ruherereye I Bruxelles mu Bubiligi abakoze iperereza babajije Basabose niba azi radio RTLM avuga ko atayizi anasaba uwamubazaga kumusobanurira iyo radio iyo ari yo n’icyo yakoraga.

Amakuru y’urubanza rwa Basabose na Twahirwa atangwa n’abanyamakuru ba PAX PRESS boherejwe mu Bubiligi gukurikirana uru ru rubanza ku bufatanye na RCN Justice et Democratie avuga ko n’ubwo Pierre Basabose yavuze ko atazi radio RTLM (Radio Television Libre des Milles collines) abakoze iperereza bavuga ko yari ayifitemo imigabane kandi ko n’abana be yari yarabaguriyemo imigabane.

Abakoze iperereza bagaragaje ko uretse imigabane y’ibihumbi 600 Pierre Basabose yari yaraguze muri Radio RTLM, abana batandatu yari afite buri mwana yari yaramuguriye imigabane ifite agaciro k’ibihumbi bitanu muri iyo radiyo.

Radio RTLM yumvikanye bwa mbere taliki ya 8 Nyakanga 1993 kugeza taliki 31 Nyakanga 1994. Iyi radio yashinzwe  na bamwe mu bacuruzi na bamwe mu bari abakozi ba Leta, ndetse n’uwayoboraga u Rwanda, Juvénal Habyarimana, yashyizemo miliyoni Frw 1 mu kigega cyo kuyishinga. Uretse Basabose Pierre washyizemo ibihumbi Magana atandatu, abandi  bashyizemo amafaranga menshi bashyizemo ibihumbi Magana atanu buri umwe barimo na Kabuga Félicien.

Radio RTLM yamamaye ku izina rya “rutwitsi” kubera uruhare yagize mu gukwirakwiza no kubiba urwango bigizwemo uruhare n’abanyamakuru b’ibyamamare bayikoreraga barimo Habimana wari uzwi ku izina rya “Kantano” na Valérie Bemeriki n’abandi. Mu biganiro byayo, Radio RTLM yatambutsaga ubutumwa bukangurira Abahutu kwanga no kwica Abatutsi n’undi muntu wese utari ushyigikiye ubutegetsi bwa Habyalimana Juvenal. Ibi byakozwe mbere ya Jenoside n’igihe yari irimbanije muri 1994.

Abakoze iperereza bavuga ko dosiye ya Basabose na Twahirwa yarangije gukorwa taliki ya 15 Gashyantare 2022 nyuma igatangwa mu bushinjacyaha kugirango hatangire urubanza.

Ibyaha bya Twahirwa na Basabose bakurikiranweho babikoreye muri Komini ya Kicukiro, imwe muri Komini 3 zari zigize PVK (Prefecture de la Ville de Kigali).

Nyirangaruye Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 × 27 =