Kigali: Impuguke ziriga ku iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge
Impunguke zigera kuri 80 ziturutse hirya no hino ku isi zihuriye mu muryango mpuzamahanga w’ubuziranenge (ISO) ziri mu nama mpuzamahanga ya Komite Tekinike ISO/TC 176 kuva taliki ya 09-13 Ukwakira 2023 ishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ziriga ku mabwiriza y’ubuziranenge arebana n’ubwiza n’ubuziranenge muri serivisi mu bukerarugendo n’inganda.
Muri iyi nama hararebwa ishyirwaho ry’amabwiriza y’ubuziranenge ngenderwaho kandi yuzuye n’ibisabwa kugirango igicuruzwa kive mu gihugu kige mu kindi. Izi mpuguke zinagena ubuziranenge bwa serivisi zitangwa.
Mu biri kwigwaho n’izo mpuguke harimo kwegeranya ibitekerezo ku bijyanye n’ubwiza bikandikwa hakagenwa uburyo bukwiye bw’ubwiza nk’uko Murenzi Raymond Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gitsura Ubuziranenge (RSB) abitangaza.
Yagize ati “Izi mpuguke zo zegeranya ibitekerezo zikavuga ziti uko muri Singapore tubona ubwiza ni gutya, uko muri Amerika tubona ubwiza ni gutya, uko mu Rwanda mubona ubwiza ni gutya noneho bikandikwa mu cyegeranyo kitwa standards amabwiriza y’ubuziranenge hakagenwa uburyo bukwiye bw’ubwiza.”
Ku rundi ruhande ariko haranarebwa ku birango birebana na ISO 9001 aho ufite icyo kirango aba afite icyizere cy’uko ibicuruzwa bye na serivisi byujuje ubuziranenge nk’uko Murenzi Raymond akomeza abisobanura.
Agira ati “Uyu munsi u Rwanda nk’uko twabivugaga ibi birango tuvuga ni ibirebana na ISO 9001 ni ukuvuga ikirango cy’ubuziranenge cy’uko amabwiriza mpuzamahanga agendanye n’ubwiza yubahirijwe. Mu Rwanda ubu dufite ibirango bigera kuri 30 bifite iki kirango. Muzabonako ufite iki kirango afite icyizere cy’uko ibicuruzwa bye na serivisi byujuje ubuziranenge.”
Ndayisenga Isaac umuyobozi w’uruganda rukora imyenda ruzwi ku izina rya UFACO Garments Ltd avuga ko kugira ikirango cya ISO 9001 byatumye abakiriya babagirira icyizere bitandukanye na mbere.
Yagize ati “Tujya gufata kiriya cyemezo cy’ubuziranenge twari dufite impungenge ku isoko watangaga umwenda wakorewe mu Rwanda umuntu akavuga ngo ntiyawambara nicyo cyatumye twegera ikigo cy’Ubuziranenge turakibaza tuti ese nta birango kigira bituma umuntu areba umwenda akavuga ati uyu mwenda nawambara. Icyo nicyo cyaduteye kujya kugishaka kuko twabonaga ko iyo ubwiye umuntu ko umwenda wakorewe mu Rwanda batabyizera. Tumaze kubona iki kirango byongereye kuba abantu batugirira icyizere.”
Mu bihugu bitandatu by’ibinyamuryango bya EAC, imibare igaragaza ko bifite ibirango bigera kuri 207. U Rwanda rukaba ruzungukira kuri izo mpuguke mu gusangira ubunararibonye n’isurwa ry’inganda harebwa ibikenewe gushyirwamo imbaraga kugirango zibashe kugera ku masoko atandukanye.
NYIRANGARUYE Clementine