Ububiligi: Umwe muri babiri bakekwa kugira uruhare muri Jenoside ntiyagaragaye mu rukiko

Ku rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi ahatangiye urubanza rwa Basabose na Twahirwa bakurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Kuri uyu wa mbere, urukiko rwa rubanda rw’i Buruseri (Bruxelles) mu gihugu cy’u Bubiligi, rwatangiye kuburanisha Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa bacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Akaba ari ku nshuro ya gatandatu iki gihugu kigiye kuburanisha abanyarwanda bacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ambasaderi w’ubwami bw’u Bubiligi  mu Rwanda, Bert Versmessen, taliki ya 6 Ukwakira 2023, aganira n’itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera bakorana n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press,  yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi hashingiwe ku makuru gifite.

Abajijwe impamvu abacyekwaho uruhare muri Jenoside batoherezwa mu Rwanda kuhaburanishirizwa, yasubije ati «guhererekanya abanyabyaha bisaba kuba hari icyashingirwaho mu rwego rw’amategeko. Rero u Bubiligi n’u Rwanda nta masezerano yo guhererekanya abanyabyaha ibihugu byombi byagiranye».

Ikindi kandi yagaragaje, ni uko mu mategeko y’u Bubiligi, umwenegihugu adashobora koherezwa ahandi kuhaburanishirizwa nubwo yaba yarabonye ubwenegihugu abanje kubeshya, ko icyo cyaba icyemezo cyafatwa n’umucamanza.

Abazaburanishwa ni bantu ki ?

Pierre Basabose w’imyaka 76 yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Yabaye mu gisirikare mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwahoze ari perezida Yuvenali Habyarimana, aho yabaga mu itsinda ry’abamurinda.

Nyuma yo gusezererwa mu gisirikari, yagiye mu bucuruzi aho mu ntangiriro z’umwaka w’1990, yamenyekanye nk’umukire wari ufite ibiro by’ivunjisha (Forex Bureau) mu mujyi wa Kigali hafi y’ahahoze isoko rya Nyarugenge. Ahagana mu mwaka wa 1993. Basabose yabaye  umunyamigabane wa kabiri wa RTLM, yamenyekanye mu kubiba urwango rushingiye ku moko mbere y’ukwezi kwa Mata 1994.

Basabose akaba yarahunze muri Mata 1994 agera  mu Bubiligi anyuze mu yahoze ari Zaïre (ubu ni Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo /DRC), Kenya, Kazakisitani n’u Budage.

Séraphin Twahirwa we w’imyaka 66, uzwi ku izina rya “Kihebe», yavukiye mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi. Ise yari mubyara wa Protais Zigiranyirazo, wari muramu wa Juvenal Habyalimana n’umugore we Agathe Kanziga.

Yabaye umukozi wa minisiteri y’imirimo ya Leta (MINITRAP) aba n’umuyobozi w’Interahamwe mu yahoze ari segiteri Gatenga. Ngo yaba kandi yarabaye ushinzwe kurinda abanyacyubahiro b’ishyaka ryari ku butegetsi muri icyo gihe.

Kimwe na Basabose, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Twahirwa yahungiye mu yahoze ari Zaïre agera mu Bubiligi anyuze muri Uganda. Kugeza ubu akaba nta uburenganzira afite bwo gutura mu Bubiligi.

Ibyaha aba bombi bacyekwaho

Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa bafatiwe i Bruxelles no mu gace ka Hainaut mu gihugu cy’u Bubiligi ku matariki ya 29 na 30  Nzeri 2020 biturutse ku mpapuro zo kubashakisha zatanzwe n’u Rwanda.

Aba bagabo bombi bacyekwaho icyaha cya Jenoside, ibyaha by’intambara kubera uruhare bagize mu bwicanyi bwinshi, kuba baragize uruhare mu gutegura urutonde rw’abatutsi ndetse no kuba baragiye bagaragara kuri  bariyeri mu gihe cya Jenoside. Kuri Twahirwa hiyongeraho n’icyaha cyo gufata ku ngufu.

Pierre Basabose wari umwe mu bantu ba hafi y’umuryango wa Perezida Yuvenali Habyarimana acyekwaho kuba yarateye inkunga icengezamatwara rya Jenoside. Amakuru avuga ko yaba yarahaye  amafaranga n’intwaro interahamwe mu Gatenga n’i Gikondo mu gihe cya Jenoside, kugira ngo azishishikarize kwica abatutsi.

Seraphin Twahirwa we acyekwaho kuba yarayoboye umutwe w’interahamwe wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali.

Guhuza urubanza kw’aba bombi bikaba byaratewe nuko bakurikiranweho ibyaha bisa kandi byabereye mu gihe kimwe.

Tariki 21 Kamena 2023 uwunganira mu mategeko Pierre Basabose yasabye ko uwo yunganira atakomeza gukurikiranwa kubera ibibazo bijyanye n’ubuzima bwe bwo mu mutwe birimo ubushobozi bwo kwibuka bugenda bugabanyuka. Ni ubusabe bwateshejwe agaciro, aho urukiko rwanzuye ko nta mpamvu yo guhagarika iburanisha.

Kuri uyu wa mbere ubwo urubanza rwatangiraga, Pierre Basabose we ntiyagaragaye mu rukiko kubera uburwayi, umwunganira mu mategeko Me Jean Flame akaba yarusabye ko hakorwa ibindi bizamini bigaragaza uko uburwayi bwe buhagaze muri iki gihe bigashyikirizwa urukiko.

Ni ubusabe uruhande rw’abaregera indishyi (Parti civil) rwateye utwatsi ruvuga ko uregwa agomba kuburanishwa ari mu rukiko kugira ngo yisobanure ku byaha byose akurikiranweho.

Uru rubanza rwiswe ‘‘Rwanda 8 ’’ rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere taliki ya 09 Ukwakira ruzasozwa taliki ya 08 Ukuboza 2023.

Abatangabuhamya 40 bo mu Rwanda bakazajya i Buruseli gutanga ubuhamya imbere y’urukiko rwa rubanda, muri gahunda yahujwe n’ishami ry’ubutabera ry’Ububiligi, Ambasade y’Ububiligi i Kigali na gahunda yo kurengera abatangabuhamya bo mu Rwanda.

Uru rubanza ruzaba rubaye urwa gatandatu rufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruburanishijwe n’igihugu cy’u Bubiligi kuva mu mwaka wa 2001. Urubanza ruheruka mu mwaka wa 2019 u Bubiligi bwaburanishije Fabien Neretse wakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by’intambara n’icyaha cya Jenoside. Muri urwo rubanza akaba ari bwo bwa mbere ubutabera bw’u Bubiligi bwemejemo inyito ya ‘‘Jenoside.’’

Umuhoza Nadine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 × 23 =