Urubanza rwa Basabose na Twahirwa bakurikiranyweho ibyaha bya genoside ruratangira kuri uyu mbere mu Bubiligi

Urubanza rwa Basabose na Twahirwa bakurikiranyweho ibyaha bya genoside ruratangira kuri uyu mbere mu rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi.

Taliki 9 Ukwakira 2023 mu rukiko rwa rubanda mu gihugu cy’u Bubiligi haratangira urubanza rwa Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa bashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni urubanza rwa gatandatu rugiye kuburanishwa n’Ububiligi; urwabimburiye izindi rwaburanishijwe mu 2001, urwa kabiri 2005, urwa gatatu 2007, urwa kane 2009 na Fabien Neretse waburanye 2019 agahamwa n’ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’ibyaha by’intambara, agakatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Uko ari babiri bashyiriwe impapuro zo kubafata taliki 5 Ukwakira 2015.

Pierre Basabose yafashwe taliki 30 Nzeri 2020 I Hainaut, naho Séraphin Twahirwa afatwa taliki ya 29 Nzeri 2020 I Bruxelles. Icyemezo cyo kuzaburanira mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) cyemejwe taliki 19 Nzeri 2022.

Basabose ufite imyaka 76, yavukiye mu cyahoze ari Perefecture ya Ruhengeri, akaba yarabaye umusirikare ku ngoma ya Habyarimana, nyuma akaza kuba umucuruzi wari ufite ibiro by’ivunjisha (bureau d’échanges), akaba yari anafite imigabane muri radio RTLM yagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwica abatutsi. Basabose kandi avugwaho kuba yari n’incuti yihariye y’umuryango wa Habyarimana Juvenal, icyari kizwi nk’AKAZU.

Mbere yuko Basabose agera mu Bubiligi, yabanje guhungira mu cyahoze ari Zaire kuri ubu akaba ari Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ahavuye yagiye muri Kenya ahava ajya Kazakhstan, ahava yerekeza mu Budage nyuma ajya kuba mu Bubiligi aho anafite ubwenegihugu bwaho.

Séraphin Twahitwa w’imyaka 66, we yavukiye mu cyahoze ari perefecture ya Gisenyi; akaba yari mubyara wa Agatha Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvenal. Uyu akaba yari akuriye umutwe w’interahamwe i Gikondo na Gatenga, ubu ni mu Karere ka Kicukiro. Nawe yabanje guhungira muri Zaire, ahava yerekeza muri Uganda, ahava ajya mu Bubiligi nawe akaba afite ubwenegihugu bwaho. Aba bagabo bombi ibyaha baregwa bivugwa ko babikoreye mu duce twa Gikondo, Gatenga, na Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Abunganira Basabose babanje kuvuga ko atagomba kuburana kuko afite ibibazo byo mutwe ariko biteshwa agaciro.

Abatangabuhamya 40 nibo bitezwe ko bazajya mu Bubiligi gutanga ubuhamya bavuye mu Rwanda. Ni urubanza rutangira kuri uyu wa mbere taliki 9 Ukwakira 2023 rukazarangira taliki 8 Ukuboza 2023.

Umukunzi Médiatrice

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 + 27 =