Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kimwe mu bihangayikishije ku bafite ubumuga

Mbabazi ufite ubumuga bw'ingingo wasambanijwe akabyara afite imyaka 15

Umwana w’umukobwa  ufite ubumuga bw’ingingo udashobora kuva aho ari batamuteruye ngo bamushyire mu igare utuye mu karere ka Ruhango yatewe inda afite imyaka 15 n’umugabo baturanye ufite umugore n’abana 5.

Uyu mwana w’umukobwa wabaye umubyeyi tumuhaye izina rya Mbabazi, umubyeyi umubyara abafite ari abana 3 n’umwuzukuru wabyawe na Mbabazi bakaba 4. Uyu mubyeyi ubarizwa mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe utuye mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro abanamo n’aba bana hamwe n’inkwavu zubakiye mu ruganiriro, afite akarima kamwe kari munsi y’iyi nzu atuyemo.

Uyu mubyeyi wa Mbabazi avuga ko yazindukaga ajya gushaka igitunga aba bana, agasiga Mbabazi aryamye. Kuko ariwe wuhagiraga Mbabazi nyuma yaje kumusaba ko yajya areka umukobwa baturanye akaba ariwe umukarabya atinya ko yabona ko atwite. Abaturanyi bamubwiye ko umukobwa we ashobora kuba atwite. Uyu mubyeyi amubaza ibyo abaturanyi bamubwiye.

Mbabazi yamubwiye ko umugabo baturanye ariwe uza akamusambanya yarangiza akamubwira ko naramuka abivuze azamutera icyuma.

Mbabazi ubu afite umwana w’umukobwa w’imyaka 4. Ku bwa mahirwe uyu mugabo yagiye kurega ko bamuteza urubwa  ngo yasambanije Mbabazi kuri station ya police ya Muhanga, kuko bari barumvise iki kirego hakabura ibimenyetso. Baramufunze bafata ibizamini bye niby’umwana wa Mbabazi basanga ni se. Ubu yahawe igihano cy’imyaka 20 ku bujurire kuko mbere yari yahawe igihano cyo gufungwa burundu.

Umubyeyi wa Mbabazi niwe wita ku mwana wa Mbabazi nta ndishyi yahawe.

Mbabazi ni urugero rw’ihohoterwa abafite ubumuga mu bice bitandukanye bagenda bahura naryo, ndetse hakaba hari benshi bahohoterwa bakaryumaho ntibashake ubutabera cyane ko bavuga ko bikiri ingorane mu kubona ubutabera.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatana Fortunée yemeza ko abafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari benshi nubwo nta mibare atangaza.

Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, atangaza ko bitewe nuko abafite ubumuga baba bafite intege nke bahohoterwa, abakangurira kujya begera inzego z’ubuyobozi zibegereye bagatanga ibibazo byabo, ababahohotera bagakurikiranwa.

Agira ati “turasaba abafite ubumuga gutinyuka bakajya bavuga ibibazo byabo, kuko ubuyobozi bubaha agaciro buhora bwiteguye kubakira. Gusa kuko hari ababa bafite ubumuga bafite intege nke kurusha abandi, cyane nk’abafite ubwo kutavuga cyangwa abatabona, turakangurira abaturage kubitaho bakabarinda ihohoterwa ndetse bakabafasha kubona ubutabera.”

Umuntu wese ukoreye ufite ubumuga icyaha cy’ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo z’Igitabo cy’amategeko ahana n’iz’amategeko yihariye ku birebana n’icyo cyaha.

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 18 =