Hinga Wunguke n’Ishami rishinzwe ibiribwa ku isi basinye amasezerano yo gufasha abahinzi

Daniel Gies, Umuyobozi Mukuru wa Hinga Wunguke na Andrea Bagnoli, uharariye Ishami ry'Umuryango ushinzwe ibiribwa ku Isi basinye amasezerano yo kuzamura abahinzi.

Muri aya masezerano umushinga Hinga Wunguke wasinyanye n’Ishami rishinzwe ibiribwa ku isi, WFP/PAM (World Food Programme) agamaje gufasha abahinzi 200.000 harimo no kongera umubare w’urubyiruko rukora umurimo w’ubuhinzi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa Hinga Wunguke Daniel Gies n’uhagarariye World Food Programme Andrea Bagnoli. Daniel Gies yagize ati “aya masezerano azadufasha kongera ubushobozi bw’abahinzi mu kubona umusaruro mwiza no kugurisha byinshi. Ni mu gihe Andrea Bagnoli yagize ati “twishimiye kwagura ubufatanye bwacu kugira ngo dushyire hamwe ubumenyi bwacu mu kubona amafaranga n’amasoko ku bahinzi bari hirya no hino”.

Daniel Gies, Umuyobozi mukuru w’Umushinga Hinga Wunguke arimo kuganira na Andrea Bagnoli, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango wita ku biribwa ku Isi WFP/PAM, ubwo bari bamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye.

Aya masezerano avuga bazafasha abahinzi ibihumbi 200. Nyirajyambere Jeanne d’Arc, ashinzwe kugeza abahinzi ku isoko n’imirire myiza muri Hinga Wunguke avuga ko muri aya masezerano bazakorana n’imishinga ibiri. Aho yagize ati “tuzakora cyane cyane ku projects ebyiri, iyo tuzafatanya na Shora neza mu kongera umubare w’urubyiruko ruri mu buhinzi mu bijyanye n’ibihingwa bitandukanye, tukazanakora n’umushinga witwa farmer to market alliance mu kugeza umuhinzi ku isoko kugira ngo umusaruro we abashe kuwugeza ku isoko”.

Muri aya masezerano y’imyaka itanu kandi bazafatanya kugira ngo abahinzi miliyoni babashe kugezwa ku isoko babone amafaranga, babashe gukora ubuhinzi buvuguruye cg se ubucuruzi bushingiye ku buhinzi kdi babashe no guhindura imirire.

Nyuma yo gusinya amasezerano yo kuzamura abahinzi bafashe ifoto.

Bazakora n’abahinzi bato bahinga munsi ya hegitali ishanu bazaba bari mu turere 13 tw’igihugu, uyu mushinga ukoreramo. Nyirajyambere yagize ati “tureba abahinzi bahinga ibigoli, ibishyimbo, ibirayi, ibijumba (ibihingwanga ngandurarugo), imboga n’imbuto, hanyuma tuzanareba uburyo ibyo bihingwa byongererwa agaciro kugira ngo habashe kuboneka ibiryo bihagije kdi ku giciro cyiza mu turere dukoreramo”.

Yakomeje avuga ko bazakorana n’abahinzi ku giti cyabo cg babantu bakora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi kugira ngo babaturage bo mu cyaro babashe kubona ibiryo byiza kandi bikungahaye ku ntungamubiri.

Laurent Urimubenshi, ni umuhuzabikorwa mu mushinga Shora neza, uterwa inkunga na WFP hamwe na MasterCard foundation ndetse na gouvernement y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko ukaba ugamije guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Urimubenshi avuga ko ibikorwa bakora bigamije gutanga imirimo myinshi mu rubyiruko. Yanavuze ko aya masezero azatuma bongera imbaraga mu kuzamura urubyiruko ruri mu buhinzi.

Umushinga Shora neza ugamije gutanga akazi ku rubyiruko rurenga ibihumbi 46 mu gihugu cyose mu buhinzi n’ubworozi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 + 13 =