Nyereka Tech mu guhangana n’ingaruka zo kubura ibikoresho mu mashuri ya IPRC 

Nyereka Tech ubwo yatangaga ubufasha muri Kaminuza ya INES Ruhengeri.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’ikoranabuhanga Nyereka Tech gitanga ubumenyi mu by’ikoranabuhanga na tekiniki n’ibikoresho biba bikenewe buvuga ko mu rwego rwo guhangana n’ingaruka abanyeshuri bo mu mashuri ya IPRC basoza amasomo bahura  nazo kubera kubura ibikoresho bibafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo nyuma y’amasomo, ubu bafasha abanyeshuri kubona ibyo bikoresho mu buryo budahenze.

Shadrack Munyeshyaka ukuriye ikigo Nyereka Tech ltd avuga ko nyuma y’uko agizweho ingaruka no kubura ibikoresho byifashishwa mu gushyira mu bikorwa umushinga we ubwo yasozaga amashuri, we na bagenzi be biyemeje guhangana n’ingaruka zo kubura ibikoresho bashinga ikigo Nyereka Tech mu guhangana n’ingaruka zo kubura ibikoresho bafasha barumuna babo biga mu mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro kubona ibikoresho byinshi bitabahenze.

Yagize ati “Impamvu ikigo Nyereka Tech cyagiyeho kwari uko abanyeshuri basozaga amasomo mu ma kaminuza no mu bindi bigo bigiye bitandukanye nko mu ma IPRC tumenyereye mu Rwanda baburaga bimwe mu bikoresho bifashishaga barimo gukora imishinga yabo barimo kurangiza kwiga rimwe na rimwe bamwe bikabaviramo kubura impamyabushobozi cyangwa kubona amanota make kuko hari ibikoresho batabonye. Natwe turi bamwe mu bagezweho n’izo ngaruka tubona ko tugomba gufasha bagenzi bacu bazadukurikira kugirango batazongera guhura n’icyo kibazo cyo kubura ibikoresho byabaga bihenze cyane ntibyabonekaga dushaka uburyo bashobora kubibona bidahenze cyane ariko bakanabona byinshi bishobora kubafasha kwiga neza.”

Shadrack Munyeshyaka , umuyobozi ababa ari nawe washinze ikigo Nyereka Tech.

Mugwaneza Marquise, umukozi ushinzwe tekiniki mu kigo Nyereka Tech yarangije kwiga Kaminuza mu bijyanye na internet (Murandasi) mu buhamya bwe avuga ko ikigo Nyereka Tech cyamufashije kwiga byinshi atigeze abona mu ishuri binyuze mu mahugurwa atangwa n’iki kigo abonamo n’akazi.

Yagize ati “Ubuhamya nabaha niga muri Kaminuza nibwo nari ngiye gukora umushinga (project) ariko ubwo bumenyi nari ngiye gukoramo poroje bw’ibintu byerekeranye na internet (Murandasi) twebwe ku ishuri icyo gihe ntabwo twabyigaga. Byansabye kuza muri Nyereka Tech kugirango babinyigishe nindangiza mbone n’ibikoresho bitandukanye. Nakoze amahugurwa y’ukwezi kumwe bamaze kubona ko nshoboye bampa akazi”.

Shadrack Munyeshyaka na bagenzi be berekana bimwe mu bikoresho.

Rukundo Amon, ushinzwe ubucuruzi muri Nyereka Tech avuga ko bafasha abanyeshuri biga ibijyanye n’amashanyarazi n’ikoranabuhanga kubona ibikoresho usanga bitaboneka mu Rwanda.

Yagize ati “Tugira ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi ku biga ICT tugira ibikoresho bihendutse kandi hari ibitabasha kuboneka hano mu Rwanda kuko hari n’igihe akora umushinga (Project) ugasanga igikoresho kukibona hano mu Rwanda biragoye. Icyo gihe rero tubafasha kubizana hanze bitewe n’igihe abikeneye tugakusobanurira uko bizagenda umushinga we ukagenda neza.”

Rukundo Oman, umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Nyereka Tech.

Nyereka Tech Ltd yashinzwe mbere gato y’icyorezo cya Covid-19 n’abanyeshuri bakirangiza kwiga babasha kubyaza umusaruro amahirwe Leta y’u Rwanda iha urubyiruko rukeneye kwihangira imirimo aho kuri ubu bahaye akazi abakozi barindwi. Nyereka Tech ikorana n’ibigo by’amashuri, za IPRC na Kaminuza zitandukanye babafasha kubona ibikoresho abanyeshuri bigiraho mu bijyanye n’amashanyarazi, ikoranabuhanga no guhanga udushya. Abamaze guhugurwa na Nyereka Tech bagera ku 2000 bo mu bigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Bamwe mu bo Nyereka Tech yahuguye ku guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 + 7 =