Ababyeyi barashishikarizwa gukangurira abana kwitabira amashuri ya TVET

Ing. Paul umukunzi , umuyobozi mukuru wa RTB aganiriza abashinzwe uburezi baturutse mu turere twose tw'igihugu hamwe n'abahagarariye amadini n'amatorero ku myigishirize mu mashuri ya TVET.

Bamwe mu bagenzuzi b’uburezi baturuka mu turere dutandukanye tw’igihugu baravuga ko bagiye gukora ubukangurambaga mu nteko z’abaturage bashishikariza ababyeyi kohereza abana mu mashuri y’imyuga babereka ibyiza byayo hagamijwe kuzamura imyumvire.

Ibi ni ibyatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’imyigishirize ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ko kuri uyu wa 08 Nzeri 2023 yateguwe n’ Urwego rw’igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) nyuma y’igikorwa cyo kumenyekanisha, gukundisha no gushishikariza abanyeshuri, ababyeyi n’abaturarwanda muri rusange kwitabira kwiga Tekiniki, Imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Uguweneza Agnesta n’abandi bagenzuzi b’uburezi mu turere twa Nyamasheke, Gatsibo na Ngoma baravuga ko bagiye gukomeza ubukangurambaga bashishikariza ababyeyi kubwira abana babo bakitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Uguweneza ni umugenzuzi w’uburezi mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Macuba yagize ati “Nyuma yo kwitabira iyi nama, tugiye gukomeza ubukangurambaga mu nteko z’abaturage dushishikariza ababyeyi cyane kohereza abana babo mu mashuri y’imyuga tubereka ibyiza byayo. Ndumva ababyeyi bazabyumva bakohereza abana babo.”

Paulo Reberaho we ni umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo avuga ko agiye gushyira imbaraga mu kuzamura imyumvire y’ababyeyi.

Yagize ati “Kuba twagize amahirwe tukongererwa ubumenyi kubwo twari dusanzwe dufite niba ishuri ry’umuturage ari inteko, inama yitabira natwe turashyiramo imbaraga kugirango ubumenyi tubusangize abaturage bahindure imyumvire ikiri hasi kubera kutagira amakuru.”

Abashinzwe uburezi mu mirenge n’uturere twose mu gihugu bararebera hamwe iterambere rya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.

Muligo Jean D’Amour umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Mugesera karere ka Ngoma nawe yagize ati “Tugiye gukorana n’ababyeyi dushishishikarize ababyeyi bakangurire abana babo kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko wasangaga ahanini bamwe muri bo bavuga ko ari yayandi yitabirwa n’abana bananiwe ishuri b’ibirara ariko mu by’ukuri ntabwo ariko bimeze kuko tumaze kumenya ko kugirango igihugu gitere imbere ari uko urubyiruko rugomba kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.”

Umuyobozi mukuru w’ Urwego rw’igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) Ing. Paul Umukunzi avuga ko umubare w’abitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro uri kuzamuka kubera ubukangurambaga burimo gukorwa.

Yagize ati “Birimo kuzamuka cyane kuko ngirango RTB igitangira twari tugeze ku kigero cya 31% tugera kuri 40% turacyafite intego yo kugera kuri 60% ubona imyumvire igenda ihinduka mu buryo bushimishije yaba ababyeyi n’urubyiruko batangiye gusobanukirwa ni rwo rugamba turimo n’ubukangurambaga bukomeza.”

Gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) yihaye intego yo kuba mu mwaka wa 2024, 60% by’abanyeshuri barangije amasomo y’icyiciro rusange bakomereza mu mashuri yigisha Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro. Kugirango bigerweho hakaba hari kubakwa amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro aho imirenge 90 imaze kubona amashuri naho imirenge 24 isigaye nayo biteganyijwe ko mu 2024 izaba yarabonye amashuri ya TVET.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
38 ⁄ 19 =