Kigali: RFI yitezweho gutanga serivisi zigezweho ku rwego mpuzamahanga

Abanyamakuru basobanuriwe uko serivisi za DNA zikora muri Laboratwari ya RFI.

Ubuyobozi bw’icyahoze ari laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga (RFL) cyahinduye izina cyikitwa Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) buravuga ko iki kigo kitezweho gutanga serivisi zigezweho ku rwego mpuzamahanga binyuze mu gukora ubushakashatsi no guhugura abagana iki kigo.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 7 Nzeri 2023 mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya RFI aho abanyamakuru bagejejweho imishinga itandukanye izafasha iki kigo gutanga serivisi zigezweho ku rwego mpuzamahanga.

Dr. Charles Karangwa, umuyobozi mukuru wa RFI avuga ko icyo bagamije kugeraho ari ukwemerwa ku ruhando mpuzamahanga no gutanga serivisi zigezweho ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Icyo twifuza, tugamije cyane kugeraho ni uko twemerwa ku ruhando mpuzamahanga icyo ni ikintu gikomeye dutanga serivisi zigezweho ku rwego mpuzamahanga kandi dushobora gutanga raporo zigenderwaho ntamakemwa.”

Dr. Charles Karangwa , umuyobozi mukuru wa RFI.

Karangwa akomeza agaragaza imishinga RFI ifite izabafasha gutanga serivisi zinoze agira ati “Icyo twimirije imbere uretse amahugurwa n’ubushakashatsi hariho n’indi mishinga iri imbere igamije kwegereza abatugana serivisi bitabagoye mu Ntara enye z’igihugu no ku bibuga by’indege bya Bugesera na Kanombe zizoroshya kugabanya ibyaha no kugenza ibyaha kubera ko twese tuzaba dukorera muri sisitemu imwe itanga amakuru amwe. Bizoroshya ubutabera.”

Muligo Maurice (RIB); Anastase Nabahire (MINIJUST); Dr Charles Karangwa (RFI) na Hallison Mutabazi (Judiciary).

Ku rundi ruhande, Anastase Nabahire, Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera “MINIJUST”, avuga ko ibimenyetso by’uko ibyaha byabaye byajyaga byoherezwa mu bihugu byo hanze gutunganywa bizajya bitangira gukorwaho hatagize igitakara.

Yagize ati “Ndagirango mwese musubize amaso inyuma tugereranye Bugarama na Cairo cyangwa Bugarama no mu Budage kuko niho twajyaga twohereza ibimenyetso byacu byabanje gufatirwa Bugarama bize bigere I Kigali ubuziranenge bukomeze bubikwe, bizage mu ndege bitunganywe byongere bigaruke ni inzira ndende byakoraga kandi bikadutwara n’amafaranga. Niyo mpamvu tuvuga ngo iri ni ishema ryacu iyo uroye intambwe imaze kugerwaho mu gihe kigufi cyane. Mu mushinga twifuza ko bigifatwa ku Kacyiru cyangwa aho iki kigo kizubakwa hashyashya hagari bihita bitangira gukorwaho ntihagire igitakara.”

Muligo Maurice wari uhagarariye RIB.

Muligo Maurice wari uhagarariye RIB muri iki kiganiro avuga ko RFI ifite uruhare runini mu butabera bitewe n’icyerekezo bafite. “Tubatezeho byinshi twumva kugirango tugere ku nshingano zacu uko tubyifuza iki kigo gifite uruhare rukomeye ariko ukurikije ubushake, icyerekezo bafite, ibyo bamaze kudufasha nta washidikanya yuko ejo hazaza h’ubutabera bw’u Rwanda ari heza.”

Kuva mu mwaka wa 2018 kugera muri 2023, RFI imaze kwakira ababagana bagera kuri 37363, barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Ku bijyanye no guhanahana amakuru, ubumenyi no gukusanya ibimenyetso nkenerwa mu gutanga serivisi z’ubutabera RFI izakorana n’ibihugu bishaka imikoranire n’u Rwanda.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
52 ⁄ 26 =