Impinduka mu gitaramo Iwacu na Muzika Festival

Abahanzi bazitabira igitaramo MTN Iwacu Muzika Festival.

Ibitaramo by’umuziki byari bisanzwe bizwi nka Iwacu na Muzika Festival  byatangiye mu mwaka wa 2019 ariko muri 2020 biza gukomwa mu nkokora  n’ icyorezo cya covid 19 ndetse na 2021 bigenda gutyo. Ibi bitaramo byatangiye gutambuka kuri televiziyo, abahanzi bakaririmba imbonankubone (live) abakunzi babo akaba ariho babareba.

Sosiete y’itumanaho ya MTN yateye inkunga ibi bitaramo by’umuziki irabyitirirwa ubu Iwacu Muzika Festival yahindutse MTN Iwacu Muzika Festival. Umuyobozi  wa East African Promoters  Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou  yavuze ko ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival 2023, bizatangira kuwa 23 Nzeri bisozwe kuwa 25 Ukuboza 2023 .

N’ibitaramo bizazenguruka Intara zose zigize Igihugu ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa East African Promoters Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou.

Ibi bitaramo biteganyijwe gutangirira Musanze ku ya 23 Nzeri 2023 bikomereze i Huye mu Majyepfo ku ya 30 Nzeri 2023. Ku ya 7 mu kwezi kwa Cumi (Ukwakira) bikomereze i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, hakurikireho i Rubavu mu Burengerazuba ku itariki ya 14 Ukwakira 2023.  Bizasozwa n’igitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali, kizaba tariki 25 Ugushyingo 2023.

Abahanzi barimo Rider Man, Bruce Melodie, Bwiza, Bushali, Alyn Sano, Chriss Eazy, Afrique na Niyo Bosco nibo bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo.

 

Uwera Joselyne Pajojo

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 10 =