Ntidukwiye kwitwa amazina ajyanye n’ubumuga dufite

Uyu mugabo avuga ko amazina babita bahereye ku bumuga bafite bidakwiye kuko atuma bagira ipfunwe n'agahinda

Mu gihe abafite ubumuga bakataje mu bikorwa byo kwiteza imbere batitaye ku bumuga bwabo  aho ubasanga mu bukorikori , mu ikoranabuhanga , ubuhanzi n’ ibindi bitandukanye baracyafite imbogamizi  ikomeye y’abantu babita amazina abatesha agaciro ku buryo kuri bamwe bibatera kwiheba bya hato nahato .

Bamwe  mubo twaganiriye ba korera mu mujyi wa  Rubavu badutangarije uburyo babangamiwe cyane nayo mazina bitwa  bagendeye ku bumuga bwabo .

Japhet Munyurangabo, ufite ubumuga bw’ ingingo ni  umunyamuryango wa Coperative COTTRARU ikora ibijyanye no gutwara imizigo ku mupaka uhuza u Rwanda na  Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yadutangarije ko nubwo uko iminsi igenda ihita ibibazo byo guhezwa no guhabwa akato bigenda bigabanuka abaturage  bagifite imyumvire yo kubita amazina mabi.

“Ubundi iyo uri mu kazi nkuku uba uhuze ukumva ntiwibuka neza niba ufite n’ikibazo cy’ubumuga ariko  ujya kumva nk’umuntu araguhamagaye ati gicumba we vayo hano nkwereke imizigo yanjye untwaze. Iyo mbyumvise ngerageza kubyirengagiza ariko bikansesereza nkitekerezaho nkumva ndababaye cyane rimwe na rimwe”.

Undi twaganiriye witwa Akimpaye Immaculée ufite ubumuga bwo kutabona  ijisho rimwe yavuze ko nawe icyo kibazo cyo kwitwa amazina abapfobya nawe kimugeraho kuko akenshi abantu bamwita Kajisho, ruhuma, jisho moya bikamubabaza cyane .

“Ndabyumva nkanga gutera amahane nkicecekera bakavuga ibyo bashaka ariko nkumva umutima wuzuye intimba nkibaza impavu batampamagara mu izina ryanjye  nkabandi bantu . Numva rwose bikwiye guhinduka bakamenya ko natwe dukwiye guhabwa agaciro nk’abandi.”

Habyarimana Jean Baptiste ,Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko muri rusange imyumvire y’abantu ku bafite ubumuga igenda irushaho kuba myiza uko iminsi ihita gusa  ngo haracyari urugendo kuko hari abagifite imyuvire mibi bagomba guhindura bakumva ko ufite ubumuga nawe akwiye kubahwa no guhabwa agaciro nk’abandi baturage.

Agira ati:“abafite ubumuga mu ngeri zitandukanye bagenda berekana ubushobozi bwabo ndetse n’ umusanzu wabo mu iterambere urigaragaza ariyo mpamvu nta muntu n’umwe ukwiye kubandangaza abita amazina abatesha agaciro.”

Mu karere ka Rubavu habarurirwa abafite ubumuga barenga ibihumbi bitatu (3000) muri bo abenshi bakaba bibumbiye mu makoperative akora ibikorwa bibyara inyungu bityo imibereho yabo ikagenda irushaho kuba myiza.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 − 10 =