Mukarubuga  ufite ubumuga bw’ingingo  yishimira ibyo amaze kugeraho nyuma yo kwitabira umwuga wo gutwara imizigo ku mupaka

Mukarubuga Viviane ufite ubumuga bw'ingingo, atwara imizigo ku igare

Ni mu masaha y’amanywa   ahashyira isaa saba ubwo twasuraga umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho abantu  n’ ibintu ari urujya n’ uruza bigaragara ko ubuhahirane ku bihugu byombi  bumeze neza.  Nibwo narabukwaga umubyeyi utwaye igare ririho imizigo mwitegereje cyane nsanga  afite ubumuga bw’amaguru .

Ku mazina ya Mukarubuga Viviane, uyu  mubyeyi w’abana batatu yatuganirije uburyo yinjiye muri uyu mwuga amazemo imyaka igera kuri itandatu .

Yavuze ko byatangiye ubwo we na bagenzi be bibumbiraga hamwe muri cooperative ya COTTRARU igizwe n’abafite ubumuga butandukanye bakorera mu Mujyi wa Rubavu bityo bakumvikana ko mu gihe abenshi bafite ubumuga bw’ ingingo icyiza bashaka umwuga utazajya ubagora mu ngendo  cyane ni ko guhitamo gutwara imizigo.

Avuga ko nubwo muri rusange umuga wo gutwara imizigo wari umenyerewe cyane ku bagabo bitigeze bimutera ipfunwe cyangwa ngo yiheze cyane ko nubundi yari asanzwe agendera mu kagare.

“ Ntaragera muri iyi cooperative nari wa mugore uri aha mu rugo nkirirwa nicaye nkora uturimo tworoheje two mu rugo nkagira igihe kinini nicara ntacyintu nkora  bikantera kwitekerezaho cyane , ubwigunge no kwiheba ariko ubu byarahindutse cyane aho ngereye muri aka kazi”

Mukarubuga avuga ko nubwo ari akazi katoroshye  kuko gasaba ingufu  ariko bitewe nuburyo amagare bakoresha ateye usanga nta ngorane bahuranazo cyane kuko nyiri mizigo anamusunikira bakagendana kugera bageze aho bagana.

Kuri ubu   yishimira kuba agira uruhare mu guhahira abana be no bindi nkenerwa bya buri munsi biturutse ku mafaranga akura muri aka kazi.

“Mbere wasangaga umutware wanjye angurira ibintu byose akita no kubana wenyine nkumva binteye ipfunwe ariko ubu nterwa ishema no kuba ntakirirwa nsaba ikintu cyose ahubwo nkaba  hari icyo nanjye ntanga mu iterambere ry’ urugo rwacu.

Mukarubuga  avuga ko mu gihe yatangiraga umuryango we wabaga mu bukode ariko ubu afatanije n’umugabo we babashije kwigurira ikibanza ndetse baniyubakira inzu ubu bakaba bishimira kubaho nta mihangayiko y’ubukode.

Akomeza avuga  ko abona imbere ari heza kuko ku giti cye agenda yiteza imbere ndetse n’ imigabane ya koperative igenda yunguka bamaze kugera kuri byinshi  akaba ashishikariza abandi bafite ubumuga bataritabira umurimo guhaguruka bakerekana uruhare rwabo mu iterambere kuko bashoboye .

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 ⁄ 1 =