Kevin & Susie Larson Academy- Inzobere mu burezi bw’abana b’inshuke n’abiga mu mashuri abanza

Ni abantu bacye batekereza ku burezi bw’umwana w’inshuke, ariko kandi ni bacye cyane bakora amahitamo meza yaho abana babo batangirira ishuri mu kubategura kuzavamo abantu b’icyitegererezo mu myaka izaza. 

Ibi akaba aribyo ishuri ribanza rya Kevin & Susie Larson Academy ryaje gukemura doreko umwana wiga kuri iri shuri ahabwa ubumenyi n’uburere bihagije kandi bijyanye n’igihe tugezemo.  

Kuri ubu, Kevin & Susie Larson Academy yatangiye kwandika abana mu mwaka w’amashuri wa 2023 – 2024. Abanyeshuri bashya bifuza kujya mu myaka itandukanye yaba mu mashuri y’inshuke (Nursery Section) ndetse no mu mashuri abanza (Primary Section) bakaba bahawe ikaze.

Mr Prosper Aime, Umuyobozi wa Kevin and Susie Larson Academy

Nkuko umuyobozi w’iri shuri, Mr Prosper Aime yabitangarije ikinyamakuru cya The Bridge Magazine, yavuze ko uwandikisha umwana mu mashuri abanza / Primary aza yitwaje indangamanota iriho umukono na cash by’ikigo cyaho yigaga, mu gihe uwandikisha umwana mu ishuri ry’inshuke / Nursery azana ifishi umwana yakingiriweho hamwe n’indangamuntu y’umubyeyi.

Buretse kuba abana bafatira amafunguro ku ishuri, Aime Prosper uyobora iki kigo yavuze ko ishuri rifite ibikinisho by’abana bibafasha kwidagadura mu gihe cy’ikiruhuko ndetse n’ibyumba by’amashuri bihagije abana bigiramo.

Twakubwira ko Kevin & Susie Larson Academy ifite inzobere z’abarimu bazobereye mu burezi bw’abana ndetse abana biga kuri iki kigo bagakura bafite ikinyabupfura, hamwe no gutozwa gusenga bakiri bato.

Niba wifuza kwandikisha umwana wawe, wagana aho iri shuri rikorera mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, akagali ka Gasanze , Umudugudu w’Uruhetse, Wifuza ibindi bisobanuro, wabahamagara kuri (+250) 785 004 864 cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp. Ushobora gusura website yabo ariyo KevinandSusieLarsonAcademy.rw cyangwa ukiyandikisha binyuze mu buryo bwa online ukanze hano

Ntitwasoza tutababwiye ko umwaka wamashuri 2023 – 2024 ubura iminsi micye ngo utangire, dore ko uzatangira taliki ya 25 Nzeri 2023 bityo ni byiza kwandikisha umwana wawe imyanya itarashira.

THEBRIDGE MAGAZINE

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
42 ⁄ 14 =