Rwamagana: Bahawe umukoro wo kureba isuku mu bikari byabo

Abaturage batangaga ibitekerezo, banabazaga ibibazo mu Nteko.

Mu Nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, abaturage bakanguriwe kugira isuku, birinda imyanda yo mu bikari.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bufatanije n’izindi nzego bazindukiye mu gikorwa cyo kureba uko isuku yifashe. Isuku nke yagaragaye mu maresitora (restaurant), mu bikari by’abaturage aho usanga hari ibicupa binyanyagiye, pamperisi zakoreshejwe, imyanda itumaho imibu n’isazi

Benegusenga Violette atuye mu Kagari ka Sibagire avuga ko igitera isuku nkeya ari imyumvire y’abaturage, aho mudugudu abwira abantu gukora isuku mu ngo zabo ntibabyumve. Ati “Tugomba kumvira inama z’abayobozi, isuku tukayikora tutagombye kunanizanya, kandi natwe tukibwiriza, tukamenya ko tugomba isuku mu ngo zacu, mu nkengero z’ingo, nta kukubwira ngo harura aha, kora gutya, kuko isuku ari isoko y’ubuzima”.

Abaturage babazaga ibibazo mu Nteko y’abaturage.

Twagirimana Jean Baptiste, atuye mu mudugudu wa Kamanga, Akagari ka Nsibagire, Umurenge wa Kigabiro, avuga ko iyo wigiye hirya y’umuhanda uhasanga umwanda. Ati “iyo urebye ku muhanda uhabona isuku ariko wajya hirya yawo ugasanga hari abajugunye ibipamperisi mu masambu y’abantu”.

Jean Baptiste avuga ko bagiye gufatanya bakarwanya umwanda ndetse buri wese akaba ijisho rya mugenzi we mu kurwanya umwanda.

Mbonyumuvunyi, Mayor wa Rwamagana akangurira abaturage kugira isuku.

Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasobanuye ko ubusirimu bwabanje i Rwamagana, haba mu kwambara imyenda, inkweto no kubakisha amabati. Ati “iyo umuntu abarebye ku muhanda nukuntu mwambara muracyari abasirimu nta mpaka tubijya, ariko iyo urebye mu bikari byaho mutuye muri inyuma y’abandi mu isuku, aho mu bikari byanyu twasanzemo ibihatiro bivanze n’ibicupa by’amazi, imyanda itumukaho isazi n’imibu; nurangiza uvuge ngo warwaye. Ikindi mufite abana bato, hari ababaturanyi barakinira muri ya myanda itumaho isazi, maze bakora ku munwa usange uvuga ngo umwana yarwaye impiswi”.

Yakomeje agira ati “Abanyansibagire, abanyacyanya, ndabasaba mugende mukure imyanda iri mu bikari byanyu, ntabwo ari ngombwa ko gitifu ariwe uza kuyikuraho”.

Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kugira isuku kugira ngo indwara zose ziterwa n’isuku nke zicike. Anabibutsa ko hari kampani itwara imyanda ikishyurwa amafarangay’u Rwanda ibihumbi 2. Abihanangiriza kutazongera guta imyanda mu bibanza bidatuwemo kuko usangamo amacupa, pampa z’abana n’ibindi.

Muri iyi Nteko y’abaturage hatanzwe umwanya w’ibitekerezo, na bamwe mubari bafite ibibazo bijyanye n’ubutaka, imitungo, amakimbirane, abanyerondo basaba guhembwa, n’ibindi. Ibibazo byose ubuyobozi bwabikemuye, ibindi bihabwa umurongo.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 1 =