Jabana: Korozwa amatungo magufi bizabafasha kwirihira ubwisungane mu kwivuza

Bamwe mubatuye mu murenge wa Jbana bahawe n'umuryango Al Basma.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Jabana akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali barihiwe ubwisungane mu kwivuza n’umuryango Al Basma bakanorozwa ihene baravuga ko korozwa amatungo magufi bizabafasha kwirihira ubwisungane mu kwivuza bakoroza n’abandi.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 29 Kanama 2023 mu gikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza mu murenge wa Jabana aho umuryango Al Basma ku bufatanye na Rwanda Muslim Community (RMC) watanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 725, hatanzwe ihene 30 ku bantu baturutse tugari dutandukanye two mu murenge wa Jabana aho bamwe mu  bahawe ihene bavuga ko zizabafasha mu iterambere.

Ndikumana Aboubakar na Mukarubayiza Assuma bavuga ko bagorwaga no kubona ubwisungane mu kwivuza bagashimangira ko korozwa ihene bizabafasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, koroza abatahawe amatungo no guteza imbere imiryango yabo.

Ndikumana yagize ati “Igikorwa bamaze kunkorera cyo kumpa ihene yo korora ni igikorwa nishimiye kuko hari aho kizamvana hari n’aho kizangeza. Ubwisungane mu kwivuza nabubonaga bingoye ariko kuba mbonye ihene nzabasha kuba nagira ifumbire nzayikuraho ibashe no kundihirira umwana ishuri.”

Mukarubayiza Assuma ni umuturage wishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza na leta ariko ubu akaba yaracutse nawe yagize ati “Iri tungo ngiye kurifata neza, nzaribyaze umusaruro rizamfashe kwishyura ubwisungane mu kwivuza, noroze n’abandi.”

Shema Jonas,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana (Hagati).

Ku rundi ruhande Shema Jonas umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana avuga ko iyi nkunga bahawe izabafasha bakiteza imbere badategereje ko leta yongera kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Kugirango umwaka utaha batazagaruka baje gusaba ubundi bwisungane mu kwivuza banahawe amatungo buriya ariya matungo magufi ashobora kubyara akagurisha ihene imwe akaba yakwishyurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza adategereje ko leta yongera kumwishyurira. Iyi nkunga bahawe ni imufasha mu buryo burambye.”

Umuyobozi wa Al-Basma, Ahmed Shehaadat avuga ko uko ubushobozi bwiyongera n’ibikorwa biziyongera bikagera no mu yindi mirenge.

Yagize ati “Ibyifuzo byacu kuri iki gikorwa turifuza ko twagera mu mirenge yose kuko ntaho dukumiriwe. Igihe cyose iyo ubushobozi bwiyongereye n’aho dukorera haraguka n’abagenerwabikorwa bakaguka.”

Umuryango Al Basma wibanda ku bikorwa by’imibereho myiza n’iterambere. Mu bikorwa bishyizwe imbere cyane harimo ibikorwa by’ubuzima, mu burezi harimo gufasha abana mu byo bakenera ku mashuri no kwita ku bantu bafite ubumuga.

Nyirangaruye Clémentine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 25 =