Plan International Rwanda iributsa ababyeyi kwita k’uburere bw’abana babo

Plan International Rwanda na ba Mutimawurugo baributsa ababyeyi kwita k’uburere bw’abana babo.

Mu Nteko rusange y’abagore yabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kayonza,  Plan International Rwanda na ba Mutimawurugo biyemeje kujya mu ngamba zo kwegera ababyeyi babibutsa inshingano mu burere bw’abana babo bakabarinda inda zitateguwe.

Iyi Nteko rusange y’abagore yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Mutimawurugo, wirebera, gira uruhare mu kubaka Umuryango ushoboye Kandi utekanye”.

Mukamucyo Jeannette ni Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko Inteko rusange igamije kwishimira ibyagezweho umwaka ushize no kugaragaza ibyo bashaka gukora umwaka batangiye kugirango binjire mu ngamba neza.

Yongeraho ko ibyinshi babigezeho 100%, usibye amakimbirane mu miryango bageze kuri 97%, bakaba bafite kwegera imiryango; umwe ku wundi bakayishishikariza kuva mu makimbirane ikabana mu buryo bwiza kandi butuje.

Ku kijyanye n’abana baterwa inda bakiri abangavu yagize ati “tugiye gukorana n’izindi nzego z’ubuyobozi kuva ku mudugudu kugeza ku Karere, ikindi twegere ababyeyi kuko bigaragaza ko hari ababyeyi benshi bataye inshingano z’ububyeyi ntibabone umwanya wa kuganira n’abana, tuzabegera,  tubaganirize tubibutse inshingano zabo, no kurundi ruhande tuganirize n’abana”.

Bakundukize Jack ahagarariye Plan International Rwanda mu Karere ka Gatsibo, bakagira n’ibikorwa mu Karere ka Kirehe n’ibindi bike mu Karere ka Ngoma.

Avuga ko ibyo bakora nka Plan Rwanda ari uguharanira ireme no guteza imbere umutegarugori, bakamenya ibibazo bihari n’ababifite abo aribo, umubare wabo naho baherereye bakamenya n’umubare w’abafite ibibazo naho baherereye n’uburemere bw’ibyo bibazo.

Yagize ati “icyo turimo gukora ni ubukangurambaga kugirango nibyo bibazo bimenyekane kuko hari n’abatazi ko binahari bakabibamo batabizi ko ari ibibazo. Dukorana n’uturere ndetse nindi miryango itandukanye binyuze muri JDAF tugaragaza ibyo bibazo kugirango ababyeyi bamenye ko nabo bibareba kuko hari abigize ba ntibindeba bakumva ko niba umwana atewe inda imburagihe, usanga bamuciye mu muryango kandi ari inshingano zabo zo kumukurikirana”. Ibi byose avuka ko bitera amakimbirane mu muryango.

Bakundukize atangaza ko bagiye kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bikazabafasha mu kwirinda inda zitateguwe.

Nyirahabimana Jeanne, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko mu gukumira inda ziterwa abangavu hagomba ubufatanye kuko CNF yonyine itahangana n’iki kibazo, ahubwo hagomba ubufatanye bwa bose,  haba mu bukangurambaga, mu kwegera ababyeyi, kwegera urubyiruko kugirango bagire uko babahugura bakamenya uko bitwara mu kibazo.

CNF yagaraje ibyagezweho banagaragaza imbogamizi bafite zirimo kuba inzego z’abagore nta ngengo y’imari zigira, kuba inzego z’abagore k’umudugudu kugeza ku Kagari nta mahugurwa babona no kuba hari imiryango ifite imyumvire ikiri hasi kubijyanye no kubana byemewe n’amategeko.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 + 30 =