Ruhango : Guhabwa akato bituma abafite ubumuga biheza muri gahunda za leta

Rusibirana Jean Marie Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere

Bamwe mubafite ubumuga bo mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo bemeza ko guhabwa akato bituma bagira ipfunwe ryo kugera aho abandi bari, bigatuma batamenya cyangwa ngo bitabire gahunda za leta zigenewe guteza imbere abaturage. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko mu mirenge ikagize hari abashinzwe kubasobanurira uburenganzira bwabo kandi ko bigikomeje.

Nuwayo Ernest atuye mu kagali ka Nyakabungo umurenge wa Ntongwe afite ikibazo cyo mu mutwe cyaje afite imyaka 10, cyanatumye agarukira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Avuga ko abafite ubumuga hari gahunda za leta zitandukanye nko guteza imbere abaturage badashobora kwitabira kubera kubwirwa amagambo abasesereza kandi batarikururiye ubwo bumuga bagahitamo kwiheza.

Ndatimana Emmanuel aba mu kagali ka Kinazi umurenge wa Kinazi. Afite ubumuga bwo kutumva n’ubw’ingingo  bwose bwaje afite imyaka 14, kuri ubu aka afite imyaka 20. Akora akazi ko kudoda inkweto. Mu rurimi rw’amarenga abamenyeranye nawe bamubazaga ibibazo umunyamakuru ababwiye. Ndatimana mu gusubiza yavugaga ko kuba afite ubumuga yumva gahunda za leta zitamureba.

Ndatimana Emmanuel ubu bumuga bwaje afite imyaka 14

Mukamana Espérance atuye mu kagali ka Gikoma umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango afite ubumuga bw’ingingo akora umurimo wo kudoda imyenda, avuga ko we gahunda za leta zigenerwa abaturage azitabira ariko hakaba hari abatabasha kuzitabira kubera ko bafite ubumuga bukomatanyije. Abandi bakaba batazi uburenganzira bwabo.

Mukamana na Nuwayo icyo bahurizaho nuko ari abafite ababana n’ubumuga, abaturanyi n’abafite ubumuga bagomba kuganirizwa bakamenya ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi ndetse bafite uburenganzira nk’ubw’abandi. Aha cyane cyane ngo bakibanda mu batuye mu bice by’icyaro kuko ariho higanje abaheza n’abasesereza abafite ubumuga bababwira ko ntacyo bamaze. Ikindi ngo iyo haje gahunda ya leta igamije kubafasha hari abatabimenya kuko babahisha mu nzu bavuga ko bagushije ishyano ntawe ukwiye kubabona cyangwa nabo ubwabo bakumva ntacyo bamaze kubera guhora babibwirwa.

Rusibirana Jean Marie Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere, avuga ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi batagomba guhezwa muri gahunda za leta izo ari zo zose. Ndetse anemeza ko imyumvire y’abafite ubumuga n’ababana nabo igenda ihinduka kuko bazi ko iyo bamenyekanye babigiriramo amahirwe. Ikindi ni uko habaho gahunda yo kubaganiriza no kubashakira ibyo bakora binyuze mu matsinda.

Abafite ubumuga mu Karere ka Ruhango babaruwe bangana ni 4706, abasaga 206 bahawe insimburangingo n’inyunganirangingo, abagera ku 10 bishyurirwa amafaranga y’ishuri naho abagera kuri 468 bahabwa inkunga y’ingoboka.

Ingengo y’imari y’uyu mwaka yagenewe abafite ubumuga muri aka karere ingana n’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 10.

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 1 =