Kicukiro:Biteje imbere babikesha inyungu bakura muri koperative

Mukankusi Ange, umugore witeje imbere abikesha kuba muri Koperative.

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Twese-Amahoro (K.T.A) ikorera mu murenge wa Kigarama akarere ka Kicukiro umujyi wa Kigali baravuga ko biteje imbere babikesha inyungu bakura muri iyi koperative zibafasha mu guteza imbere ubucuruzi, kwishyura minerivare z’abana no kwishyura ejo heza.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 18 Kanama 2023 ubwo itsinda ry’abanyamakuru batandukanye ryabasuraga aho bakorera ubucuruzi bwabo bavuga ko butera imbere babikesha inyungu bakura muri Koperative Twese -Amahoro buri mwaka.

Mukankusi Ange na bagenzi be bavuga ko bafite inyungu nyinshi muri Koperative Twese Amahoro(K.T.A) zivuye mu mafaranga y’ubukode bw’amazu y’iyi koperative yinjira ku mwaka.

Ange yagize ati:’’ Nkajye rero icyo koperative yamariye mfitemo inyungu nyinshi nk’umucuruzi nshobora kubaka amafaranga runaka bakayampa nkayashyira mu bucuruzi nkazamura ubucuruzi bwanjye.

Hari amafaranga y’ubukode yinjira ku mwaka hanyuma inyungu muri koperative tuyigabana neza buri wese akabonaho. Tugeze ahantu hashimishije aho ushobora kuba wasaba inguzanyo ya miliyoni 3 cyangwa miliyoni 5 . Bidufasha kwishyura minerivale z’abana,batwishyurira ejo heza.”

Suwanjye François , umunyamuryango wa K.T.A avuga ko ubucuruzi bwe bwateye imbere kubera koperative.

Suwanjye Francois ni umucuruzi akaba n’umunyamuryango wa Koperative Twese Amahoro avuga inyungu akura muri Koperative. Yagize ati “cyo Koperative itumariye abana bacu ntabwo babura minerivare, nk’umucuruzi bifite akarusho ngira ikibazo nabuze ayo kuranguza ngasimbuka nti mumpe miliyoni hanyuma ngashyira mu bucuruzi bwanjye ngakora ngirango uyu munsi mvuze ko ntaho yankuye n’aho yangejeje naba mbeshye. Kutayibamo ni igihombo.Naguze akabanza ndimo ndarwana no kukubaka biturutse kuri koperative.”

Kwiteza imbere babikesha inyungu bakura muri koperative Twese -Amahoro aba banyamuryango babihurizaho na Niyomungeri Xavier avuga ko biteje imbere binyuze mu itsinda rigurizanya.Yagize ati “Yaduteje imbere twarayitangiye tukizigama umwaka washira tukagabana kubwizigame tuba twarashyizemo. Haba harimo n’inyungu kubera ko n’ubwo ari koperative harimo n’itsinda rigurizanya urumva rero tuguriza abanyamuryango hanyuma bakazana n’inyungu kugirango nabo babashe kwiteza imbere.”

Niyomungeri Xavier umunyamuryango wa K.T.A avuga ko inyungu Akira muri Koperative zimufasha guteza imbere umuryango we.

Niyomungeri akomeza avuga ibyo amaze kugeraho abikesha kuba muri koperative. Yagize ati “Mu gihe maze mo mu by’ukuri hari byinshi maze kugeraho nayitangiye nkora ubucuruzi ariko ubu maze kwaguka mfite aho ntuye mbikesha koperative kuko ijya imfasha. Iyo nkeneye kugira ikintu nitezaho imbere mu rugo mbaka amafaranga bakayampa bitandukanye n’uko nakusanya amafaranga ku giti cyanjye nkagira icyo nkora mu rugo kugirango umuryango wanjye utere imbere.”

Ku rundi ruhande iyi koperative ifite intego yo gufasha abanyamuryango bayo kubona amazu no kubona ikibanza nk’uko Mugaragu Emmanuel umuyobozi wa Koperative Twese -Amahoro abitangaza.Yagize ati “Dutangira intego yari iyo kwikura mu bukene, ubukene twabuvuyemo ubu dufite intego y’uko buri munyamuryango twamufasha kuba yakwibonera inzu iciriritse ijyanye n’urwego rwe, turateganya no kwinjira muri poroje ya kabiri yo kuba buri munyamuryango ashobora kubona ikibanza kiri ahantu heza hujuje ibyangombwa ku buryo ashobora kubaka nta kibazo afite. Ibyo nibyo duteganya umwaka wa 2024 aho buri munyamuryango ashobora kubona icumbi tubigizemo uruhare nka koperative.”

Mugaragu Emmanuel, perezida wa Koperative Twese – Amahoro.

Koperative Twese- Amahoro igizwe n’abanyamuryango 169 ikaba ifite intego yo guha serivisi abanyamuryango ibashakira amacumbi aciriritse.Yabonye ubuzimagatozi mu 2018.

Kuva icyo gihe kugeza ubu iyi koperative ifite ibyo yagezeho abanyamuryango bose bahuriyeho k’inyubako ziyinjiriza amafaranga bagabana umwaka urangiye ariko na buri munyamuryango akagira inyungu ku giti cye mu bikorwa binyuranye na serivisi zitangwa n’iyi koperative.

Clementine Nyirangaruye

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 × 23 =