Muganga Jean Claude abafitiye Ingemwe za Macadamia zibanguriye

Umurima wa Macadamia.

Igihembwe cy’ihinga A (Saison A 2024) kizatangira mu kwezi kwa Cyenda, Muganga Jean Claude abafitiye ingamwe za macadamia zibanguriye, ziteguwe ku rwego mpuzamahanga. Wahamagara kuri iyi numero ya Tel:0788427926. Email: mugangajeanclau@gmail.com

Macadamia ni igihingwa cyera imbuto zikorwamo biscuits (ibisuguti), chocolate, ice cream, ifu yo guteka, imigati, likeri, amavuta yo guteka, amavuta yo kwisiga, imiti y’abantu, imiti y’amatungo, zishobora gukarangwa zikaribwa nk’ubunyobwa n’ibindi….

Igiti cya macadamia gitangira kwera bwa mbere hashize imyaka iri hagati y’ine kugeza kuri itanu gitewe. Igiti cya macadamia kiraramba cyane kandi gikomeza kwera neza kugeza ku myaka iri hagati ya 80 kugeza ku myaka 100.

Kuri hegitari imwe haterwaho ibiti 204, hagati y’igiti n’ikindi hashyizwemo intera ya metero zirindwi kuri zirindwi (7m×7m).

Umusaruro ku giti  kimwe cya macadamia ku mwaka, uri hagati ya 50kg kugeza kuri 75kg, ari byo bibyara umusaruro ungana na 10.200kg (10,2t) kugeza kuri 15.300kg (15,3t) kuri hegitari mu buhinzi bwa kijyambere.

Igihingwa cya macadamia ni igihingwa cyiza gishobora guteza imbere umuhinzi wacyo mu buryo burambye kuko kimara mu murima igihe kirekire gitanga umusaruro, uburwayi bwacyo ni buke kandi kigira n’uruhare mu gufata neza ubutaka no kubungabunga ibidukikije.

Urugemwe rumwe rwa macadamia rubanguriye turugurisha amafaranga ibihumbi bine y’ u Rwanda (4000Frw). Ibi biciro bizarangirana n’iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A (saison A).

Uguze ingemwe ziri hejuru ya 2000 tuzimugereza ku murima we ku buntu, tukamuha n’umu Technicien (Agronome) umufasha mu gikorwa cyo kuziteresha ku buntu.

Dutanga inama ku buhinzi bwa kijyambere bwa macadamia.

Izi ngemwe tuzifite i Kigali (ku Murindi) no mu Bugesera(ku Ruhuha).

Aderesi mwakwifashisha ngo mubone ingemwe za Macadamia zibanguriye:

MUGANGA Jean Claude.

TEL: 0788427926 & 0728427926.

Email: mugangajeanclau@gmail.com

ITERAMBERE RIRAMBYE, NI INSHINGANO ZACU.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 − 17 =