Nkundimana  yiteje imbere abikesha umuco nyarwanda

Babonampoze Nkundimana Narcisse

Babonampoze Nkundimana Narcisse,  atuye mu Ntara y’Amajyepfo, akarere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye,  akagari ka Gitarama, atangaza ko kuba amaze imyaka igera ku icyenda avuga amazina y’inka mu birori ndetse akaba n’umusangizajambo wabigize umwuga ngo bimaze kumugeza ku iterambere nko kwiyubakira inzu ndetse n’irindi terambere.

Nkundimana ni umugabo w’imyaka 39 y’amavuko, arubatse afite umugore n’abana batanu. Nkundimana atangaza ko kuba yarinjiye mu bijyanye n’umuco nyarwanda byamuteje imbere kandi bimufungura mu mutwe kuko bituma agenda hirya no hino.

Nkundimana yagize ati: “kuba narinjiye mu bijyanye n’umuco nyarwanda byaramfashije cyane, mu myaka igera ku cyenda maze mvuga amazina y’inka, ndetse nkaba nkora ibijyanye no kuba umusangizajambo mu birori bitandukanye, byampaye ubumenyi, guhura n’abantu batandukanye bigatuma mfunguka mu mutwe, ubu mbikora kinyamwuga, nk’umwuga untunze kandi koko birantunze, yewe byanamfashije kwiyubakira inzu ntuyemo njye n’umuryango wanjye ifite agaciro ka miliyoni eshanu, ndihira abana, ndiha ubwisungane mu kwivuza, hari n’ibindi bikorwa nagezeho bitandukanye kandi uyu mwuga urantunze umunsi ku munsi.”

Nkundimana avuga ko yatangiye gukunda umuco nyarwanda ku myaka irindwi aho yajyaga ajya kubyina abikundishijwe na sekuru ubyara nyina, gusa ngo yaje gukura bisa n’ibihagaze ariko ngo ku myaka mirongo itatu yaje kongera kumva akunze ibijyanye n’umuco nyarwanda atangira kwiga kuvuga amazina y’inka mu bukwe. Nkundimana atangaza ko mu mwaka wa 2010 aribwo yatumiwe mu birori avuga amazina y’inka (kuba umutahira mu bukwe) ariko ngo uhembwe fanta gusa agataha. Ati: “ntangira mu mwaka wa 2010 nahembwe fanta ngataha”.

 

Aha niho Nkundimana atuye avuga ko yahubatse mu mafaranga yagiye akorera mu kuvuga inka

Nkundimana avuga ko uko ibihe byagiye bikomeza akorera ubuntu bamwe mu baturanyi be ndetse no mubari bamuzi batangira kujya bamuseka ko ari umusazi ndetse aba yabuze ibyo akora. Yakomeje kwihangana ntiyacika intege arakomeza agera ubwo atangira kujya abonamo amafaranga muri uyu mwuga we wo kuba umutahira, maze ngo yiga no kuba umusangizajambo, ndetse byose ubu abifata nk’imyuga imutunze kuko ngo ku kwezi ashobora gukorera agera ku bihumbi magana abiri.

Nkundimana ati: “ narakomeje nkajya nkorera fanta, abaturanyi n’abandi bari banzi bakanseka ngo ndi imburamikoro mbyima amatwi, ngenda menyekana gahoro gahoro  ntangira kujya nishyurwa noneho aho bwa mbere muri 2011 nahembwe ibihumbi bine, ntangira kumenyekana niga kuba umusangizajambo, ubu byose birantunze, abansekaga iyo bambonye mfashe igikapu ninkoni yanjye ngiye batangira kuvuga ngo ngiye kuzana amafaranga, ndatumirwa mu birori byinshi ndetse no ku kwezi iyo ari ibihe byiza nshobora gukorera agera ku bihumbi magana abiri.”

Babonampoze Nkundimana, kuri ubu uretse kuba umutahira ndetse n’umusangizajambo, ubu ngo ni n’umutoza w’intore w’itorero ry’igihugu mu kagari atuyemo. Ashimira cyane ubuyobozi bwashyize ingufu mu gusigasira umuco nyarwanda bugashyiraho iri torero ry’igihugu kuko ngo bifasha abanyarwanda cyane cyane urubyiruko n’abakiri bato kubona aho bamenyera amateka, umuco, indangagaciro ndetse na za kirazira zigomba kuranga umunyarwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 − 9 =