Muganga Jean Claude abafitiye Ingemwe za Macadamia
Haritegurwa Igihembwe cy’ihinga A (Saison A 2024) kizatangira mu kwezi kwa Cyenda, Muganga Jean Claude abafitiye ingamwe za macadamia zibanguriye, ziteguwe ku rwego mpuzamahanga. Wahamagara kuri iyi numero ya Tel:0788427926. Email: mugangajeanclau@gmail.com
Akamaro ka Macadamia
Igihingwa cya macadamia gifite akamaro kadasanzwe ku mubiri w’umuntu. Igihingwa cya macadamia ni kimwe mu bihingwa kizwiho kugira impumuro nziza kandi kikaba ari igisobanuro cy’ubwiza no kugira uruhu rwiza. Macadamia ni igihingwa cyeraho utubuto turyohera kandi turyoshye cyane, dukungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane zitandukanye.
Dore bimwe mu kamaro kayo:
- Kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko macadamia igabanya ikigero cy’ibinure bibi mu mubiri, ndetse kurya gr 8 kugeza kuri gr 42 z’imbuto za macadamia ku munsi bigabanya ibinure ku buryo bugaragara.
- Imbuto za macadamia zagufasha kugabanya ibiro by’umurengera (umubyibuho ukabije)
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kurya izi mbuto bihoraho bigabanya ibyago byo gufatwa n’ubu burwayi bw’umubyibuho, aho biterwa na proteyine ndetse na fibers dusanga muri macadamia.
- Ifasha mu igogorwa
Imbuto za macadamia iyo waziriye zifasha mu gusukura inzira zigogorwa ndetse bigatuma amara akora neza, bityo umuntu agatandukana n’indwara ziterwa n’ibibazo byo mu igogorwa.
- Kurinda uburwayi bwa kanseri
Muri macadamia dusangamo ibyitwa Flavonoid na tocotrienols bifasha mu gusohora uburozi bubi mu mubiri bwaba intandaro y’uburwayi bwa kanseri.
- Gutinza kuba wakwibasirwa n’indwara z’ubusaza zifata ubwonko
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barya imbuto za macadamia byagaragaye ko bitinza kuba wakwibasirwa n’uburwayi bwa Alzheimers na Parkinson hakiri kare.
- Ku kongerera amahirwe yo kudasaza vuba
Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya imbuto za macadamia buri gihe bituma umuntu adasaza imburagihe kandi bigatuma amahirwe yo kuramba yiyongera.
- Gutuma uruhu ruhorana itoto kandi rukweduka byoroshye, rutanumagaye
Ubushakashatsi buvuga ko muri macadamia dusangamo Omega n’ibindi binure bituma umuntu agira uruhu rwiza ndetse bikanarinda uruhu rwe gusaza no kumagara.
- Kongera ubwenge no gufasha ubwonko
Zirinda kandi zigatuma urwungano rw’imyakura rukora neza cyane. Umuringa uboneka muri zo ufasha mu gukora uturemangingo tw’ubwonko twitabazwa mu guhanahana amakuru k’ubwonko.
- Ikomeza amagufa, uturemangingo n’ingiramubiri
Kubera imyunyungugu macadamia zikizeho, zigira uruhare runini mu gukomeza amagufa, uturemangingo n’ingiramubiri(tissue). Manyesiyumu irimo ifasha imikaya n’imyakura mu gukora neza, ari nako ituma umutima utera neza.
- Macadamia ituma uruhu rudasaza
Akamaro k’amavuta aziturukaho ntiwakavuga ngo ukarangize. Aya mavuta arimo aside (palmitoleic acid) zitandukanye zifasha uruhu, zituma uturemangingo two ku ruhu dutinda gusaza. Uko uruhu rugenda rusaza niko iyi aside igenda ishira vuba, kandi ni ingenzi cyane kugira ngo uruhu rugire itoto. Niyo mpamvu uzasanga mu mavuta n’ibindi bikoreshwa mu kugira itoto ry’uruhu biba birimo amavuta ya macadamia.
- Zirinda imisatsi n’uruhu no gucika kw’imisatsi
Ubushobozi zifite bwo kurwanya uburozi no kurinda uruhu gusaza(antioxidants), zifasha umubiri gusohora ibyitwa free radicals, zangiza ingingo zitandukanye z’umubiri, zidasize umusatsi n’uruhu. Ibirinda umubiri(antioxidants)biboneka muri macadamia, bifasha uruhu kwiyuburura no kurushaho guhorana itoto. Amavuta ya macadamia arinda imisatsi gucika. Yinjira mu myenge y’imisatsi agafasha imisatsi gukweduka neza no kugira ingufu ku buryo idapfa gupfuka byoroshye. Amavuta ya macadamia akoreshwa mu guteka cyangwa gusukura uruhu n’umusatsi. Amavuta yayo ashobora gukoreshwa nk’uko aya elayo akoreshwa. Ushobora kuyatekesha cyangwa ukaba wayongera mu byo kurya bihiye ndetse na salade. Ushobora no kuyisiga ku mubiri cyangwa se ukayasiga mu musatsi.
MUGANGA Jean Claude.
TEL: 0788427926 & 0728427926.
Email: mugangajeanclau@gmail.com
ITERAMBERE RIRAMBYE, NI INSHINGANO ZACU.