BYIMANA: Urubyiruko rubyina mu itorero Indangamirwa rumaze kugera kuri byinshi

Rumwe mu rubyiruko rugize itorero Indangamirwa

Urubyiruko rwibumbiye mi itorero Indangamirwa ribyina imbyino nyarwanda ryo mu murenge wa Byimana ho mu karere ka Ruhango, rutangaza ko kuba rwaribumbiye hamwe byabafashije kugera kuri byinshi haba ari mu bijyane no kumenya umuco n’indangagaciro nyarwanda, ngo banungukiramo no kwiteza imbere babikesha amafaranga bakorera muri iri torero.

Mahore Angélique ni umukobwa w’imyaka 19,  ni umwe mu rubyiruko rubyina muri iri torero  amazemo umwaka umwe, avugako iki gihe amazemo yize byinshi cyane bigendanye n’umuco nyarwanda ndetse n’indangagaciro nyarwanda  kuko ngo buri wa 2 n’uwa 4 uko bamaze gusoza imyitozo yo kubyina, bagira ababaganiriza ku myitwarire.

Mahore ati: “nubwo hano mpabonera amafaranga atuma ngira byinshi nikemurira nk’umwana w’umukobwa ntategereje ibivuye ahandi, ariko muri iri torero nahigiye n’umuco nyarwanda ndetse n’indangagaciro nyarwanda zimfasha kwitwara neza nk’umukobwa, buri wa kabiri na buri wa kane tugira umuntu uduhugura ku myitwarire myiza iranga umunyarwanda. Nizera ko inyigisho mpabwa zizamfasha mu buzima bwanjye buri imbere.”

Kubwimana Emmanuel w’imyaka 25 yagiye muri iri torero amaze kurangiza amashuri yisumbuye aho yabonye buruse imujyana muri kaminuza ariko kubw’ikiciro cy’ubudehe iwabo babarirwamo ntiyabasha kujya kwiga kuko yasabwa kwiyishurira ijana ku ijana kandi iwabo ntabushobozi yari afite, mu gihe cy’umwaka amaze avugako amaze kwizigamira amafaranga yakwirihira umwaka n’igice wa kaminuza akaba afite gahunda yuko agiye gusubira kwiga yirihira. Yatangiya abandi bari mu kigero cye baturanye bamuseka ariko ngo kuri ubu bamubaza icyo bakora ngo nabo babashe kujya muri iri torero kuko babona akeye kandi yifashije.

Uru rubyiruko rugira inama urundi kudasuzugura na rimwe umwuga uwo ariwo wose ndetse no kwishyira hamwe kuko bituma bafashanya mu kwiteza imbere nk’uko perezida w’iri torero Nzeyimana Alphonse abivuga.

Yagize ati: “twatangiye twese ntacyo dufite, arikokwishyira hamwe byaradufashije twiteza imbere kandi turafashanya cyane mu bijyanye n’imyitwarire, urubyiruko rero rukwiye kwitinyuka rugashyira hamwe kuko birafasha cyane, ubu nanjye nabashije kwigurira ikibanza gifite agaciro k’ibihumbi magana atanu, ibi byose tubikesha kwishyira hamwe, dukorera amafaranga mu kubyinira abageni ndetse no mu bindi birori bitandukanye.”

Itorero Indangamirwa rimaze imyaka igera kuri itatu rishinzwe, muri uyu mwaka 2019 niryo ryatwaye igihembo ku rwego rw’akarere ka Ruhango mu marushanwa ajyanye n’umuco, . Iri torero rigizwe n’abakobwa 22 ndetse n’abasore 29.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 × 24 =