Intara y’Iburasirazuba: Abayobozi biyemeje gukorera hamwe bagakura umuturage mu bukene
Mu mwiherero wahuje Ubuyobozi bw’Intara, abagize Komite Nyobozi na Biro ya Nyanama z’Uturere n’abayobozi b’amashami ku Ntara bafashe ingamba yo gukorera hamwe bagakura umuturage mu bukene.
Ni umwiherero warumaze iminsi 3 wasojwe kuri iki cyumweru 06/08/2023 waberaga mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare.
CG Emmanuel Gasana ni Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, yavuze ko icyobifuza ari uko umunyarwanda wese yava mu bukene harebwa imiryango yazahaye cyane. Ati “imiryango itameze neza tukayifasha kuva mu bukene, tugafatanya nayo kugirango ive mu bukene, tuyereka n’inzira yo kubuvamo”.
Yakomeje agira ati “Nonese iyo umuntu adafite gahunda ugasanga n’amakimbirane, ubusinzi, urubyiruko rudakora, abandi ni abanebwe ibyo byose biranjyana n’inkubiri y’ubukangurambaga yo kubereka icyo gukora abatagifite nabo tubashakire akazi.”
Guverineri CG Gasana yanavuze ko bamaze iminsi bashakira abanyarwanda akazi haba mu bikorwa remezo, mu mihanda, mu myubakire, mu buryo bwose bushoboka kugirango babone amafaranga ashobora kubatunga.
Yanagarutse ku bigo by’imari bifasha urubyiruko n’abagore kuba babona inguzanyo, abakoze umushinga mutoya ukabavana mu bukene, hakaba hari na nkunganire mu buhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab waruri muri uyu mwiherero yagarutse ku ngamba bafashe harimo niyo gukura umuturage mu bukene. Yavuze ko ari gahunda yashyizweho na Leta, ubu hakaba hagiyeho kuyikurikirana byihariye.
Ati “mbere twajyaga dufasha abaturage bacu bakennye mu buryo busa naho butandukanye, ariko ubu dutahanye ingamba yo gukorera hamwe, urugero niba umuturage adafite aho kuba tukahamushakira, tukamushakira inka muri gahunda ya girinka, tukamuha akazi muri VUP, hakaba hari n’ibindi tuzafatanyamo n’abafatanyabikorwa, urugero niba ari umuntu wize umwuga akaba yabasha nko kudoda tukamushakira imashini, ushoboye gucuruza tukamushakira igishoro cyoroheje kingana n’ibyo yakora noneho tukavuga ngo tumuhurijeho imbaraga tugiye kumukurikirana mu gihe cy’imyaka ibiri, yaba wenda yaragize imbogamizi tukaba twakongeraho n’umwaka wa gatatu, ariko tugafatisha ko uyu muntu avuye mu bukene atari ukumufasha bimeze nkaho ari mu buryo buhoraho”.
Radjab yakomeje agira ati “Nko mu baturage haraho wabonaga batanifuzaga kuva mu cyiciro cya mbere, adashaka no gukira, kandi icyerekezo na gahunda ya Leta ni uko buri munyarwanda wese yakagize ubukire ahereye mukuva mu bukene hagakurikiraho kwihaza no kujya mu bukire.
Mu bindi byaganiriweho harimo ibigendanye n’umutekano, imiyoborere, imihigo, ikoranabuhanga, imibereho myiza y’abaturage bafata n’ingamba zigera kuri 12 kugirango zizabafashe kwesa imihigo yibyo biyemeje. Ingamba yo gushyashyanira umuturage ngo ave mubukene yari imwe muri zo.
Umuntu ufite ubukene bukabije ni udashobora kwinjiza amafaranga ibihumbi 105 ku mwaka. Mu Ntara y’Iburasirazuba abaturage ibihumbi 500 bakaba bari mu bukene bukabije.
Amwe mu mafoto y’abari bitabiriye umwiherero
Nyirahabimana Joséphine