Kamonyi_Rukoma: Kuganura no kuganuzanya ndetse no kugabirana ni umuco ubaranga

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura wizihizwa ku wa Gatanu ubanza w’ ukwezi kwa Kanama buri mwaka, abavuka mu kagari ka Buguli, Umurenge wa Rukoma bamuritse ibyo bejeje banagabira umuturage utishoboye.

Insanganyamatsiko iragira iti “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”.Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura ni imwe mu nzira z’ubwiru 18 zariho ku ngoma ya cyami. Umuganura wari inzira ikubiyemo imihango yakorwaga kugira ngo Igihugu kigire uburumbuke bw’imyaka. Akaba ari ijambo rikomoka ku nshinga kuganura, igikorwa cyo kwishimira no gusangira umusaruro weze. Wizihizwaga ku mwero w’amasaka maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw’ imyaka n’amatungo yabahaye.

Basangiye umusururu.

Rukundo Egide nk’ urubyiruko ati “uyu munsi mukuru w’umuganura wadushimishije, kuko twahaboneye bimwe mu byari bigize umuco nyarwanda, uko abana bashatse bajyanaga umuganura ku babyeyi babo kubyo bejeje, ibi byaduhaye isomo ry’ uko byatumaga bagira ubusabane mu miryango bityo ubumwe akaba aribwo bubaranga”.

Nyiranzabandora Madarina avuga ko kwizihiza umunsi w’ umuganura biba bishimishije, kuko ari umwanya wo gusabana no gusangira ku byo baba bejeje, akaba ari n’ umwanya kandi wo kwereka abakiri bato bimwe mu byarangaga umuco nyarwanda. Yakomeje agira ati “wari umunsi abana bajyaga kuganuza ababyeyi babo, aribyo natwe kuri uyu munsi twabonye kuko abana bacu batuye ahandi uyu munsi baje kutuganuza’.

Banakinnye ikibuguzo, umukino uri mu muco wa kinyarwanda.

Umunyamabanga nshimgwabikorwa w’umurenge wa Rukoma, Nsengiyumva Pierre Celestin wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye abaturage b’ akagali ka Buguli uburyo bateguye neza ibirori byo kwizihiza umunsi w’ umuganura, asaba abaturage gukomeza gukora ibikorwa by’iterambere no gushyira hamwe, cyane ko umuganura ari umunsi mukuru wo kuganura no kuganuzanya ku byo baba bejeje ndetse no kugabirana ku matungo baba barungutse mu bworozi bwabo, yaboneyeho kandi umwanya wo gushimira umuturage wagabiye inka umuturanyi we, ndetse asaba uwagabiwe kuyifata neza kugirango nawe azagabire abandi.

uyu muyobozi kandi yakomeje ashimira abavuka muri akagali batuye ahandi, bashimye kuza kuganuza ababyeyi babo, kuko ari umuco mwiza wakwiye gukwira hose.

Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye Umuganura mu mwaka wi 2011, ishingiye ku ruhare umuco ukwiye kugira mu iterambere ry’Igihugu no mu bumwe bw’Abanyarwanda.

Umutesi Marie Rose

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 × 10 =