Turashimira abafatanyabikorwa iyo batahaba ntitwari kuba turi aha_ Minisitiri Musafiri
Mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryaberaga ku Murindi, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yashimye USAID Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa uruhare bagize ngo ribe by’umwihariko Hinga Wunguke.
Ni imurikabikorwa ryabaye ku nshuro ya 16, rikaba ryaritabiriwe n’abantu 350 harimo abanyamahanga n’a banyarwanda ; abantu ibihumbi 40.000 akaba aribo barisuye.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Musafiri Ildefonse yashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo iri murikabikorwa ribe, abahinzi n’aborozi, imiryango itandukanye ifite imishinga yita ku buhinzi n’ubworozi by’umwihariko USAID Hinga wunguke. Yagize ati « ndashimira cyane abafanyabikorwa, USAID, Hinga Wunguke ifite imishinga ituma ubuhinzi n’ubworozi butera imbere, kuko usibye gufasha imishinga banaduteye inkunga mu gutegura iri murikabikorwa rya 16 none rishoje neza”.
Minisitiri Musafari yanasabye urubyiruko kwitabira ubuhinzi n’ubworozi. Aho yagize ati « Turifuza ko abakire ba mbere mu Rwanda bajya baturuka mu bahinzi ».
Patrice Hakizimana wari uhagarariye USAID Rwanda yavuze ko imurikabikorwa ryaranzwe n’ikoranabuhanga ari igikorwa gikomeye mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi kuko gihuza abahinzi n’abashora imari yabo mu buhinzi.
Donathile Mukakomeza ari mu bitabiriye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi akaba n’umuyobizi wa KOPABINYA Farm Services Centre, ikigo gitanga serivice z’ubucuruzi bw’inyongeramusaruro ubujyanama n’amahugurwa ku bahinzi n’aborozi, yahawe igihembo mu baje kumurika ibikorwa byabo. Avuga ko byamushimishije cyane ndetse agashimira abahinzi n’abarozi, Leta na Hinga Wunguke. Kubyo yungukiyemo muri iri murikagubikorwa yagize ati « shyize imbere ikoranabuhanga mu byo nkora ku buryo umuntu wese aho ari ku isi ashobora kubona ibikorwa byanjye ntagombye kumuganiriza.
Insanganyamatsiko yiri murikabikorwa yagiraga iti « Kuvugurura ubuhinzi n’Ubworozi binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ishoramari.”