Ngabonzima Ally yiyemeje gutubura ibihingwa by’imbuto zera hanze nizirimo gucika

Eng. Ngabonzima Ally atubura akanagemeka igihingwa cy'imbuto kitamenyerewe mu Rwanda kitwa"Dragon Fruits".

Engeniyeri Ngabonzima Ally, umushakashatsi mu buhinzi  witabiriye imurikabikorwa rya 16 ry’ubuhinzi n’ubworozi ririmo kubera ku Mulindi mu karere ka Gasabo, yiyemeje gutubura  ibihingwa by’imbuto bidasanzwe bimenyerewe mu gihugu cy’u Rwanda n’ibirimo biracika  akabishyira ku isoko akabitubura mo ibindi biti binyuze mu mushinga we bwite umaze imyaka irenga ine.

Eng. Ngabonzima Ally atuye mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana intara y’ Uburasirazuba yize ibijyanye n’ubuhinzi muri kaminuza ya Kibungo, akora no mu bigo bitandukanye by’ubushakashatsi mu buhinzi. Uyu mushakashatsi nyuma yo gukora inyigo ku bihingwa bidasanzwe bimenyerewe mu gihugu n’ibyeraga mbere kuri ubu birimo biracika yiyemeje kubitubura no gutanga ubujyanama ku bahinzi ku buryo babivura no kubisigasira.

Eng.Ngabonzima asobanurira abamusura uko bavura n’uko basigasira ibihingwa by’imbuto zirimo gucika n’izibasiwe n’ibyonnyi.

Eng.Ngabonzima asobanura amoko y’ ibihingwa bimaze kugerwaho n’ibindi bihingwa bimaze kugaragara ko bibasha kwera.

Yagize ati “Tumaze kugera ku moko agera muri 12 ya pome, 10 y’izitukura n’ubwo bavuga ngo ni imituku ariko harimo amoko atandukanye n’andi moko 2 ya pome z’icyatsi. Nkagira n’ibindi bihingwa tumaze kubona ko bibasha kwera byitwa imitini ariko ndibutsa abantu ko bagomba kubitandukanya n’imisirasi. Nkagira n’ibindi bita “Grenadier” ibiti bivamo imbuto bita “Grenades” zikorwamo umutobe wa “Grenadine” tujya tugura ku masoko twumva ko ari ibituruka hanze kandi natwe iwacu bishobora kwera.’’

Ibihingwa birimo gucika birasigasirwa

Eng. Ngabonzima asobanura uko ibihingwa birimo biracika birimo icyitwa “Coeur de boeuf”’ cyangwa “umutima w’imfizi “mu Kinyarwanda n’ibindi bisigasirwa n’uko bivurwa mu gihe byafashwe n’ibyonnyi.

Yagize ati “Tugira ibihingwa biri mu nzira yo gucika muri gahunda yacu rero ikaba ari iyo kubisigasira kugira ngo ibyo bihingwa bidacika. Icyo dukora rero nta kindi turimo gushaka ababihinze kugirango tubigishe uko babivura noneho tunigishe n’abantu uko babituburamo izindi ngemwe tubashe kubigira ari byinshi.”

Ku rundi ruhande, mu bihingwa by’imbuto bitamenyerewe mu Rwanda Eng. Ngabonzima Ally atubura harimo “Dragon Fruits” zifitiye akamaro umubiri kuko zifasha mu kurinda indwara zitandukanye.

Yagize ati “Ngira ikindi gihingwa kitwa” Dragon fruit” kandi biba byiza ko izi mbuto zikunda kwera hanze mu gihe hari indwara zitandukanye izi “Dragon fruits” zigabanya acide urique  mu mubiri iri mu mpamvu zitera uburwayi bwa gute (gout).Twakwigishije abantu kuzihinga muri buri rugo ntihaburemo ibi biti ”.

Ingemwe z’igihingwa cy’imbuto kitwa “Dragon”.

Eng. Ngabonzima yiyemeje gutubura ibihingwa by’imbuto mu ishyirwa mu bikorwa ry’ umushinga amazemo imyaka irenga ine, akaba yarashoyemo asaga miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda mu kugemeka ibiti, kubishakira imiti no kubyitaho neza ngo bikure hamwe no kubishyira ku isoko ry’u Rwanda ku giciro gito ugereranyije n’uko byaguraga mbere bitaragera mu Rwanda.

Igihingwa cyitwa”Dragon” gifitiye akamaro kanini ubuzima bwa muntu.

Eng. Ngabonzima Ally avuga ko imurikabikorwa rya 16 ry’ubuhinzi n’ubworozi ari umwanya  ukomeye cyane abakora ibijyanye n’ubuhinzi bahawe  ubafasha guhanahana amakuru hagati  y’abahinzi, aborozi n’ababagana; akanashimira  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na minisiteri y’ubuhinzi.

Clémentine NYIRANGARUYE

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 + 15 =