Guhindura imyumvire bizafasha abafite ubumuga guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere

Bamwe mu bafite ubumuga bibumbiye mu miryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga baravuga ko guhindura imyumvire kw’abatanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ababyeyi n’abafite ubumuga ubwabo bizabafasha guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Ibi babitangarije mu nama yo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023 igamije kurebera hamwe ingamba zo kurwanya ihezwa n’akato bikorerwa abantu bafite ubumuga n’uburyo bahabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Uwiragiye Divine utuye I Kabuga avuga ko imyumvire y’abaganga ku guha abantu bafite ubumuga serivisi zo kuboneza urubyaro igomba guhinduka binyuze mu kubahugura.

Yagize ati “Icyo numva cyakorwa ku bijyanye no kuboneza urubyaro na serivisi zitangwa kwa muganga, bahugure abaganga bababwire ko umuntu ufite ubumuga nawe bimureba cyane ko hari abo ugerayo ugasanga arakubaza ngo ubuse ufite ubugufi bukabije yabyara? Iyo ni imyumvire igomba guhinduka.”

Akomeza avuga ko n’abafite ubumuga bakwiye gufashwa guhindura imyumvire kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere cyane ko hari abo usanga batumva ko bibareba.

Yagize ati “Badufashe natwe ubwacu kuko hari utanabyumva ko yaboneza urubyaro yumva ko bitanamureba. Byigishwe ari abafite ubumuga babimenye ko ari ibyabo ikindi n’abatanga izo serivisi nabo bahugurwe bababwire ko ibyo bintu bakorera abadafite ubumuga n’abafite ubumuga bibareba kugirango izo nda zitateganyijwe zigabanuke.”

Hatanzwe ibitekerezo ku buryo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zagera ku bantu bafite ubumuga.

Ingabire Marie Louise, umuganga mu kigo nderabuzima cya Ramba mu karere ka Ngororero, intara y’ Uburengerazuba avuga ko abafite ubumuga n’urubyiruko bahezwaga ntibagere kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ariko ko nyuma yo guhugurwa no gukorana n’abajyanama b’ubuzima ababyeyi bahishaga abana babazana bakabona serivisi.

Yagize ati “Hari uburyo abafite ubumuga bahezwaga batageraga kuri serivisi ariko nyuma baraduhuguye ubu hari aho ubuzima bw’imyororokere ku bantu bafite ubumuga bugeze. Kwa muganga tugira serivisi zitandukanye aho dusobanurira urubyiruko ubuzima bw’imyororokere ariko wasangaga abafite ubumuga batibonamo.Ubwo rero dukorana n’abajyanama b’ubuzima ba babyeyi bahishaga abana barabazana urubyiruko rubona serivisi.”

Haracyari imbogamizi

Ku rundi ruhande, Uwingabire Alphonsine, umukozi w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga muri gahunda yo guteza imbere ubuzima no kurwanya virusi itera SIDA (UPHLS) agaragaza imbogamizi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku bantu bafite ubumuga.

Yagize ati “Abantu bafite ubumuga bafite imbogamizi nyinshi zo kugera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere. Icya mbere imbogamizi zo kugera aho za serivisi ziri usanga imyubakire yaho ibaheza, ikindi cya kabiri usanga abatanga serivisi mu by’ukuri batazi uburyo bavugana na ba bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakitinya.”

Alphonsine yongeraho ko hakiri imyumvire yo gutinya abafite ubumuga bigatuma habaho akato n’ihezwa kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Yagize ati “Bitewe n’akato, ihezwa n’ibindi usanga abantu bakibatinya muri ya myumvire ya kera bavuga bati bariya bantu bafite imyuka mibi, bafite ibyo babakoreye, babatanzeho ibitambo iyo myumvire igatuma umuntu atinya kubegera icyo gihe na wa muntu wagombaga kumuha serivisi akagira ubwoba ntamwegere ngo amwiteho.”

Uwingabire Alphonsine, umukozi muri UPHLS.

Ikinamico yifashishwa mu guhindura imyumvire

David Twizerimana, umuyobozi mukuru w’umuryango ukora ubuvugizi n’ubukangurambaga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga binyuze mu makinamico n’izindi mpano abantu bifitemo THT (Troupe de personnes handicapées Twuzuzanye) avuga ko ikinamico ifasha mu guhindura imyumvire y’abanyarwanda kugirango babashe kumva neza uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Yagize ati “Twasanze kugirango duhindure imyumvire y’abanyarwanda kugirango babashe kumva neza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga tuzakoresha umuyoboro w’ikinamico ikurikirwa cyane inakundwa cyane nk’uburyo budufasha kuvuga ikiri ku mutima wacu nta birantega.Twigana imico y’abantu n’imigirire ku buryo dukora kuri ya mitima yabo n’abahinduka bakaba bahinduka.”

Twizerimana David, umuyobozi mukuru wa THT.

Kuva mu 2004 THT ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi za Leta n’abandi bafatanyabikorwa hari byinshi byahindutse  mu guhindura imyumvire n’imvugo zipfobya abafite ubumuga, amategeko yagiyeho n’aho THT ikorera kuri ubu hari abatanga ubuhamya ku byo bakoraga mbere n’uburyo bagiye guhindura imyumvire yabo nyuma yo guhugura abafite ubumuga binyuze muri karabu (Clubs) zigera kuri 30 zidaheza n’abadafite ubumuga mu turere 6 tw’igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 × 19 =