Ihuriro ry’imishinga ya USAID itezimbere ubuhinzi n’ubworozi ryitabiriye imurikabikorwa

Imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi ririmo kubera ku Murindi i Kigali.

Abagize ihuriro ry’imishinga y’abafatanyabikorwa baterwa inkunga na USAID (Umuryango w’Abanyamerika Ugamije Iterambere Mpuzamahanga), binyuze muri Feed the Future (iteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera ingano n’ubwiza bw’ibibukomokaho) bitabiriye imurikabikorwa ry’ibijyanye n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kugira ngo bamenyekanishe ibyo bakora.

Iyi mishinga ni Hinga Wunguke, Orora Wihaze, Kungahara Wagura Amasoko na Hanga Akazi.

Umushinga Hinga Wunguke ufasha ba rwiyemezamirimo mu gushora imari mu buhinzi; kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda hamwe no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi. Ni umushinga uzamara imyaka itanu ukazatwara miliyoni 30 z’amadorali y’Amerika, ukazakorera mu turere 13.

Denise Tuyishime ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu mushinga Kungahara Wagura Amasoko avuga ko uyu mushinga ugamije kongera ingano n’ubwiza bw’ ibyoherezwa mu  mahanga  bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi harimo ikawa, icyayi, amavuta n’imibavu biva mu bihingwa; imboga n’imbuto (imiteje, urusenda n’amatunda); n’ibikomoka ku mata fromage, yawurute, amavuta y’inka, byongerewe agaciro ndetse n’ubuki hamwe n’igihingwa cya stevia, shea seed.   Denise anavuga ko ikindi bakora ari uguhuza ibikorwa hagamijwe guteza imbere ishoramari, gutanga ubumenyi ku bijyanye n’amasoko mpuzamahanga no kubafasha kugera ku mari. Uyu mushinga ukaba ukorera mu turere 13.

Denise Tuyishime ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu mushinga Kungahara Wagura Amasoko.

Dennis Karamuzi ni Umuyobozi Mukuru w’umushinga Ora Wihaze avuga ko uyu mushinga ugamije guteza imbere ibikomoka ku bworozi mu rwego rwo kuzamura imirire y’ibikomoka ku matungo, ukaba ukorera mu turerere 8. Mu kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku matungo magufi, uyu mushinga ureba uburyo bigera ku isoko, uko byorohera abanyarwanda kubigura  n’uburyo bihaza mu kurya ibikomoka ku matungo.

Intego yabo akaba ari ukugera ku borozi n’abarobyi ibihumbi 160 ;  guhugura bagamije guhindura imyumvire kugira ngo umworozi amenye akamaro ko kurya ibyo yoroye no kumenya aho amasoko ari.

Dennis Karamuzi, Umuyobozi Mukuru w’umushinga Ora Wihaze.

Wivine Gwaneza ashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu mushinga Hanga akazi avuga ko uyu mushinga ugamije kwihangira akazi no kugatanga mu bijyanye n’ubuhinzi, abakora mu nganda n’abacuruza. Gutanga ubumenyi ku banyeshuri ku bijyanye no kwihangira imirimo bakaba bakora n’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga. Intego yabo akaba aruko mu mwaka wi 2027  bazaba bamaze gufasha abantu ibihumbi 23 kubona akazi gashya no guhindura uburyo bakora.

Wivine Gwaneza ashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu mushinga Hanga akazi .

Iri murikabikorwa rizafasha kongera imbaraga ku kibazo cy’ubuhinzi butanga umusaruro muke n’ubworozi bucirirtse.

Aha ni aharimo kubera imurikabikorwa mu gace gahereremo imishanga iterwa inkunga na USAID.

Iri murikabikorwa ryatangiye kuri uyu wa kane taliki ya 20 Nyakanga 2023 rikazarangira kuwa 29 Nyakanga 2030. Ryitabiriwe n’abantu 304 harimo abanyarwanda n’abanyamahanga.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 12 =