Kamonyi: Impuruza ku burezi budaheza izongera umubare w’abana bafite ubumuga kujya mu ishuri
Bamwe mu babyeyi n’abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu karere ka Kamonyi intara y’amajyepfo, baravuga ko impuruza ku burezi budaheza izongera umubare w’abana bafite ubumuga kujya mu ishuri binyuze mu gushishikariza ababyeyi kubwira bagenzi babo ko batagomba guheza abana.
Ibi babitangaje kuri uyu wa 14 Nyakanga 2023 mu bukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi, abafatanyabikorwa batandukanye n’abana ubwabo kuza ku ishuri binyuze muri gahunda y’impuruza ku burezi budaheza “Ring The bell” yabereye mu kigo cya GS St Aloys Gacurabwenge .
Mukanoheri Séraphine na Hamida ni bamwe mu babyeyi batuye mu tugari twa Gihira na Kidaturwa, umurenge wa Gacurabwenge bavuga ko impuruza ku burezi budaheza izongera umubare w’abana bafite ubumuga kujya mu ishuri binyuze mu guhindura imyumvire y’ababyeyi.
Mukanoheri Hamida yagize ati “Impuruza ku burezi budaheza izagira akamaro mu kongera abana bafite ubumuga bajya kwiga kuko uwanjye afite ubumuga bw’amaguru ntakandagire neza ku buryo nabanje kwitinya ngo ntacyo yashobora, umwana ndabimubwira ati nagerageza ubu yarangije imyuga.”
Mukanoheri Séraphine nawe ati “Impuruza ku burezi budaheza ni ingirakamaro kuko maze kumenya ko abafite ubumuga hari icyo bakora n’icyo bakwigezaho, ba bandi duturanye nkabona bashaka guhisha abana bafite ubumuga nzababwira nti mujyane abana ku mashuri babafashe bige kuko nabo bavutse nk’abandi.”
Sekarema Jean Paul, umukozi mu Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Ushinzwe kongerera ubushobozi abana avuga ko impuruza ku burezi budaheza yitezweho kongera umubare w’abana bafite ubumuga
Yagize ati “Twiteze ko bano twatumye; abana, ababyeyi bagiye kubwira bagenzi babo bishatse kuvuga ko twiteze ko tuzabona abana benshi bafite ubumuga baza kwaka ishuri hano, cyangwa mu bigo byegeranye na hano abahezwaga bakaba baje ku ishuri no guhezwa bizavaho.”
Nzigiyimana Michel, umuhuzabikorwa w’inama y’abafite ubumuga mu karere ka Kamonyi asaba ababyeyi gukura abana mu nzu bakajya ku ishuri.
Yagize ati “Ikintu dusaba ababyeyi cya mbere ni uko umwana agomba kuva mu nzu akajya mu bandi akajya mu ishuri. Kuba umwana ari uwabo ntagomba gusigara inyuma kandi abana bafite ubumuga bariga, bakamenya bakagira aho bigeza.”
Ku rundi ruhande, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Josée avuga ko hakiri imbogamizi umwana ufite ubumuga agihura nazo zishingiye ku myumvire y’ababyeyi kandi ko impuruza ku bafite ubumuga itagiye guceceka ahubwo izakomeza.
Yagize ati “Hari imbogamizi umwana ufite ubumuga kuri ubu akirimo guhura nazo zishingiye ku myumvire y’ababyeyi ariyo mpamvu tutavuga ngo uyu munsi iyo mpuruza iraceceka ahubwo irakomeza ndetse ikanakurikirana no kugenda urugo ku rugo rurimo umwana ufite ubumuga, umujyanama w’uburezi akamugeraho, umujyanama w’imibereho myiza n’iterambere mu mudugudu akamwibutsa ko wa mwana atagomba gukingiranwa ndetse n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ikegera wa muryango w’umwana ufite ubumuga ikamwibutsa uburenganzira bwe.”
Gahunda y’ impuruza ku burezi budaheza ‘’Ring the bell” yatangiriye mu gihugu cy’u Buhorandi, kubera umubare munini w’abana badashobora kwiga ku isi kubera ubushakashatsi bwari bwarabayeho bwerekanye ko mu bana bose bari bafite ubumuga ku isi 15% aribo bashoboraga kwiga, mu gihe ubushakashatsi buherutse gukorwa na Global Partnership for education (GPE) bwerekanye ko abana batageze kuri 5% by’abafite ubumuga bo mu bihugu 51 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara na Aziya y’epfo biyandikisha mu mashuri abanza.
Mu Rwanda iyi gahunda ikozwe ku ncuro ya gatanu, gusa imibare y’abana bafite ubumuga biga iracyari hasi kuko hakiri abatari bava mu bwigunge ngo bajye ku ishuri.
Clémentine NYIRANGARUYE