Mageragere: Gahunda y’uburezi budaheza yateje imbere imyigire y’abafite ubumuga

Abana bafite ubumuga ntibahezwa mu mikino ngororamubiri.

Bamwe mu babyeyi n’abana bafite ubumuga bo mu murenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali, bavuga ko gahunda y’uburezi budaheza yateje imbere imyigire y’abana bafite ubumuga binyuze mu gukuraho imbogamizi zose zatumaga batitabira ishuri.

Ibi babitangarije itsinda rigizwe n’abakozi b’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga, NUDOR n’ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ryasuye ikigo cya GS Burema harebwa imyigire y’abana bafite ubumuga butandukanye mu iyubahirizwa rya gahunda y’uburezi budaheza.

Ishimwe Emmanuel ni umunyeshuri mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, afite ubumuga bw’ingingo avuga ko yishimira ko yize akamenya kwandika.

Yagize ati “Ikintu nishimira ni uko nize nkamenya kwandikisha inyandiko y’abatabona niteguye neza ikizamini cya leta kandi ntekereza ko nzatsinda nimbona umwalimu uzamfasha.”

Uwimbabazi Sandrine yiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza avuga ko imyigire ye imeze neza kandi ko abana bigana bamwishimira akaba afite intumbero yo kuzaba umuganga.

Ishimwe Emmanuel na Sandrine Uwimbabazi bishimira ko bigana na bagenzi babo bakabishimira batitaye ko bafite ubumuga.

Gakumba Gikwerere Hope, umuyobozi wa GS Burema, avuga ko gahunda y’uburezi budaheza yateje imbere imyigire y’abanyeshuri bafite ubumuga nyuma yo gukuraho imbogamizi bakaba biga kandi bagatsinda neza.

Yagize ati “Imbogamizi mbere bakundaga kugira ni uko batiyumvagamo ikaze mu bandi mbere ubukangurambaga bw’uburezi budaheza butaraza, kutabona utugare n’uburyo bwo kugera ku ishuri cyangwa se umwarimu atamwakira neza mu ishuri ngo abone ko ari umwana nk’abandi. Ubu dufite umwana ejo bundi wakoze ikizamini cya Leta wandikishaga ibirenge n’abandi bafite ubumuga bw’ingingo baratsinda neza nk’abandi. Abafite ubumuga bwo mu mutwe tugenda tureba ibyiciro bitandukanye uyu munsi yavuye ku kuba yakwisobaho yageze ku rundi rwego.’’

Gakumba Gikwerere Hope, umuyobozi wa GS Burema.

Ku rundi ruhande ariko, GS Burema yongererwa ubushobozi binyuze muri gahunda yo kuvuza inzogera ku burezi budaheza (Ring the Bell) nk’uko Sekarema Jean Paul, umukozi mu Ihuriro Nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR, Ushinzwe kongerera abana ubushobozi abitangaza.

Yagize ati “Abarimu bigisha abafite ubumuga bakeneye kongererwa ubushobozi, umwana wiga hano utabona akeneye ibitabo asoma. Kino kigo twatangiye gukorana hashize imyaka igera kuri 5 tugifasha kongera ubushobozi. Ino gahunda yo kuvuza impanda ku burezi budaheza  (ring the bell) hashize imyaka itatu tuyikorana urabona ko abafite ubumuga biga n’ubuyobozi bwarakangutse mu guha serivisi abafite ubumuga.”

Sekarema Jean Paul, umukozi muri NUDOR ushinzwe kongerera abana ubushobozi.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Nyarugenge, Richard Kananira, avuga ko gahunda y’uburezi budaheza yafashije abafite ubumuga kwitinyuka.

Yagize ati “Uburezi budaheza ni gahunda nziza, abarezi babitaho, abari bazi ko ntacyo bashoboye bakagenda bitinyuka, hari ibikoresho bibafasha. Umwana witaweho agera igihe akigirira akamaro ku bwe no ku muryango we n’igihugu.”

Kananira Richard, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Nyarugenge.

Ikigo cya GS Burema gifite abanyeshuri 3297 rikaba ridaheza aho abana bafite ubumuga n’abatabufite bemererwa kwiga kandi bagahabwa amahirwe angana. Mu bana 96 bafite ubumuga harimo 56 bafite ubumuga bwo mu mutwe, 25 bafite ubumuga bw’ingingo, 1 utabona neza, hakagira n’abandi 3 babona gahoro, abana 4 batumva, 2 batavuga n’abandi bafite ubumuga bukomatanyije 5. Bose hamwe abahungu ni 57 n’abakobwa 39.

Clémentine NYIRANGARUYE

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 9 =