Paris: Banyuzwe n’igihano Hategekimana Philippe yahawe

Alain Gauthier, uhagarariye ihuriro ry'imiryango iharanira ko abakoze jenoside yakorewe abatutsi bashyikirizwa ubutabera.

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, barashima ubutabera ku gihano Hategekimana Philippe yakatiwe n’urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa aho yaburanishirijwe ku byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu akaba yakatiwe igihano cya burundu.

Ibi bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi babitangaje nyuma gato y’uko Biguma asabiwe igihano cya burundu n’ubushinjacyaha na nyuma y’uko urukiko rumukatiye icyo gihano kuri uyu wa 28 Kamena 2023.

Umwe mu babyeyi barokotse jenoside utuye mu ntara y’amajyepfo aho Biguma yakoreye ibyaha bya jenoside avuga ko ashima ubutabera bw’u Rwanda n’Ubufaransa mu gukurikirana Biguma. Yagize ati: “Dufite  ubutabera, dufite igihugu kitwitayeho ndetse n’ubwo Ubufaransa bwatugiriye nabi ariko ubu twabaye umwe. N’undi wese yahita ashima ko dufite ubuyobozi bwiza butureberera. Buriya iyo bitaba ubuyobozi bwiza ntabwo baba barabikurikiranye.”

Ku rundi ruhande umwe mu bagize umuryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa (IBUKA France)  avuga ko yakiriye neza icyemezo cy’urukiko n’uburyo urubanza rwa Biguma rwaciwe mu gufasha abarokotse jenoside kumva yuko bashyigikiwe kandi ko akababaro kabo kumviswe. Yagize ati: “Tucyakiriye neza kubera ukuntu urubanza rwagenze, abacamanza bagerageje kumenya amateka ya jenoside yakorewe abatutsi no kumenya ingaruka yagize ku barokotse. Mu bibazo babazaga ibyo babigarutseho. Ni ukuvuga ko urubanza ruciwe ruzafasha abarokotse jenoside kumva ko bashyigikiwe, kumenya yuko akababaro kabo kumviswe.”

Yakomeje ashima ubutabera ku mikorere myiza anasaba abanyarwanda kwitabira bene ubwo butabera mu gihe hasabwe abatangabuhamya. Yagize ati: “Icyo nabwira abanyarwanda ni uko ubutabera bw’Ubufaransa burakora neza kandi rero ikindi nabwira abanyarwanda ni uko bakwitabira bene ubwo butabera mu gihe hasabwe abatangabuhamya bakagumya baza n’ubwo biruhije ntibacike intege bakaza kuko hano amateka ya jenoside arimo arandikwa”.

Nyuma gato y’uko  urukiko  ruhamije ibyaha bya jenoside Biguma rukamukatira igihano cya burundu , Alain Gauthier ukuriye ihuriro ry’imiryango iharanira ko abakoze jenoside mu Rwanda bagezwa imbere y’Ubutabera (CPCR) yashimiye  ubutabera agira ati: “Merci à la Justice” bisobanura ngo “Ndashimira ubutabera” mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Mu bintu urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa  rwashingiyeho  rukatira Biguma igihano cya burundu, uretse ibyaha yahamijwe, harimo n’uko Hategekimana Philippe yitwaye ubwo urukiko rwakoraga uko rushoboye kugirango amateka amenyekane ariko we agakora uko ashoboye kugirango abipfukirane binyuze mu kubeshya, kuvuga ko atari ahari, abantu bose bazanye imbere ye akavuga ko atabazi, bamubaza ikibazo ntasubize hamwe  no guhakana amateka na jenoside yakorewe abatutsi.

Clémentine Nyirangaruye

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 10 =