U Bufaransa: Ubushinjacyaha bwasabiye Hategekimana Philippe alias Biguma igifungo cya burundu

Ifoto ya Biguma ishushanyije n'abunganizi be mu rukiko rwa rubanda i Paris.

Kuri uyu wa mbere w’icyumweru giteganyijwe gutangarizwamo icyemezo cy’urukiko, ubushinjacyaha bwagaragaje ingingo zitandukanye zerekana uruhare rwa Hategekimana Philippe alias Biguma, inyinshi zagiye zigarukwaho n’abatangabuhamya kuva urubanza rwe rwatangira tariki 10 Gicurasi 2023.

Ubushinjacyaha bukaba bwasabye urukiko rwa rubanda rw’i Paris kwemeza ko uyu mugabo wahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa ku izina rya Philippe Manier ahamwa n’icyaha cya Jenoside nk’uwagikoze ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu nk’umufatanyacyaha mu gukora Jenoside. Kubera izo mpamvu, ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumukatira igifungo cya burundu.

Abashinjacyaha bashingiye ku ngingo eshatu zimuhamya icyaha cya Jenoside

Abashinjacyaha, Madamu Céline VIGUIER na Madamu AIT HAMOU bamaze amasaha arenga arindwi bagaragaza uko uregwa yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bibanda ahanini ku ngingo z’amategeko ahana iki cyaha. Madamu Céline VIGUIER yavuze ku ngingo eshatu zirimo uruhare ubushinjacyaha bwagize mu gukora isesengura rifatika ry’uburyo hakozwe iperereza no mu kwiregura k’uregwa byatumye ubushinjacyaha busaba ko agezwa imbere y’urukiko.

Ku ngingo ya kabiri yo, Madamu VIGUIER yasobanuye impamvu Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda iburanishwa mu Bufaransa. Yagize ati “inkiko z’u Bufaransa zifite ububasha bwo guca imanza z’ibyo byaha hashingiwe ku bubasha bw’isi yose (la Compétence Universelle) zikomoka cyane cyane ku cyemezo cy’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano cyashyizeho ICTR”.

Ku bijyanye n’ingingo ya gatatu Madamu Céline VIGUIER yasobanuye ko uru rubanza rwabaye hagendewe ku mategeko agenga imikorere n’amategeko akurikizwa mu Bufaransa. Yibukije kandi ko hashingiwe ku mategeko y’u Bufaransa, ibyaha Hategekimana Philippe aregwa, ari icyaha cya Jenoside, icyaha cyibasiye inyokomuntu n’icyaha cy’ubufatanyacyaha.

Uregwa ntiyabashije kwereka urukiko uko yavuye i Nyanza mu gihe cya Jenoside

Madamu AIT HAMOU we yibanze cyane ku yahoze ari jandarumori I Nyanza, yashyizweho n’itegeko-teka ryo mu 1974, ikaba yari iyobowe na jandarumori y’iyahoze ari perefegitura ya BUTARE. Yavuze kandi kuri Hategekimana Philippe wari ufite ipeti rya ajida shefu (adjudant-chef) woherejwe kuhakorera mu 1993, aho yari umuyobozi ushinzwe abakozi, aha imirimo abajandarume mu kigo cyose.

Mu iburanisha, uregwa yabwiye urukiko ko yimuwe tariki 19 Mata 1994 mbere y’ubwicanyi bwo ku musozi ya NYABISINDU butangira, bivuze ko atashoboraga kubugiramo uruhare, gusa ntiyagaragaje icyaba cyemeza ko yahavuye koko; mu gihe abatangabuhamya benshi barimo abarokotse Jenoside ndetse na bamwe mu bahamijwe kwica abatutsi bo bavuze ko bamubonye kuri jandarumori, kugeza mu matariki yo hagati y’ukwezi kwa Gicurasi 1994.

Uwahoze ari umuyobozi we, Majoro Cyriaque Habyarabatuma wayoboraga jandarumori y’I Butare, tariki 16 Gicurasi 2023, yabwiye urukiko  ko muri Mata 1994 yimuriwe ku Kacyiru kandi ko atigeze ahabona Hategekimana Philippe.

Madamu AIT HAMOU yanagarutse ku mubare munini w’abatangabuhamya bavuze ko ushinjwa ari BIGUMA, mu gihe we atigeze abwira urukiko ko yaba yaramenyekanye I Nyanza kuri iryo zina. Gusa ariko na we yaje kwemera ko iryo zina yaryiswe n’abo biganye akiga mu ishuri ry’abitegura kuba aba ofisiye (Ecole des sous-officiers).

Uregwa nta kimenyetso cyo kwicuza agaragaza

Madamu AIT HAMOU yagarutse ku byaha Biguma ashinjwa n’aho byabereye, agenda anagaragaza urutonde rw’abatangabuhamya bamushinja, bamubonye cyangwa bamwumvise ahakorewe ibyo byaha. Yibukije urukiko ko uregwa ashinjwa kuba yaritabiriye kandi akanayobora inama z’umutekano zigamije gukangurira abantu gukora Jenoside, kuba yarashyizeho kandi akagenzura bariyeri, gutegura amarondo, gufata no gutegeka ko uwari burugumesitiri wa komini NTYAZO, Narcisse NYAGASAZA yicwa, ndetse no kuba yaba we ubwe, cyangwa abitegetse, harishwe amatsinda y’abatutsi benshi. Ikindi ashinjwa ni ukuba yarahuzaga kandi akagira uruhare mu bwicanyi bwakorewe ku misozi ya NYABUBARE, NYAMURE ndetse no mu kigo cya ISAR-SONGA.

Aba bashinjacyaha bombi, bavuze ko mu mategeko y’u Bufaransa, umuntu ashobora kuba nyirabayazana wa Jenoside haba mu kuyikora ubwe, bibukije kandi ko HATEGEKIMANA Philippe ashinjwa kuba ari we wahamagariye abantu gukora icyaha cya Jenoside yakorwe abatutsi nkuko byagiye bigarukwaho na bamwe mu batangabuhamya, bavuze ko henshi yatangaga urugero abereka uko bica abatutsi, ndetse akaba umufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yategetse ko bikorwa.

Madamu Céline VIGUIER yanzuye asaba inteko y’abacamanza n’inyangamugayo ko mu gihe cyo gufata umwanzuro, yazirikana ku miterere y’uregwa, ndetse n’ijambo yavuze mu cyumweru gishize yemeza ko abatangabuhamya banyuze imbere y’urukiko bose babeshye, ndetse n’imyitwarire ye mu gihe cyose cy’iburanisha, kuri we ngo ushinjwa asa nkaho nta kimenyetso cyo kwicuza agaragaza.

Mu cyumweru gishize, ku bibazo hafi ya byose yabajijwe n’abunganira abaregera indishyi bahohotewe mu gihe cya Jenoside, uregwa yatangaga igisubizo kimwe ubundi agaceceka. Mu bibazo yabajijwe ku wa 3 tariki 20 Kamena 2023, byinshi yabisubizaga mu magambo ye agira ati “ntacyo mbivugaho (je ne commente pas)”.

Kuri uyu wa kabiri, biteganyijwe ko abunganira Hategekimana Philippe alias Biguma, bahabwa umwanya wo kwiregura.

Umuhoza Nadine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
44 ⁄ 22 =