Iyo abajandarume batazana imbunda ntihari gupfa abatutsi benshi _Abatangabuhamya

(Mortier) Ubwoko bw'imbunda abajandarume bakoresheje mu kwica abatutsi bari i Nyamure.

Mu rubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma, abatangabuhamya bavuze ko bataratangira kubicisha imbunda, birwanagaho bakoreshe amabuye.

Abatangabuhamya barokotse jenoside yakorewe abatutsi batandukanye haba abari mu rukiko rwa rubanda i Paris, yaba abatanze ubuhamya bari i Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga, bavuze ko babanje guhangana n’ibitero by’interahamye bakoresheje amabuye kuko hari n’ibitero basubizaga inyuma. Ariko ngo hajemo imbunda barahunze maze hicwa abatutsi benshi. Icyo bamwe bahurijeho ni uko ari Biguma wabaga azanye abajandarume bari bafite imbunda zo kwica abatutsi. Dore uko abatangabuhamya baharokokeye babivuga:

Umutangabuhamya w’umugore ufite imyaka 44, yagize ati “Uwo munsi twashatse amabuye turabatera, imodoka dushyiraho ikibiriti turayitwika, natwe bica umuntu umwe gusa we twaramushyinguye. Bwarakeye haza indi modoka harimo umuhungu wa Nzaramba na Biguma, turarwana, umuhungu wa Nzaramba agwa aho, tumwaka imbunda turayicagagura turayitaba ariko nabo bica abatutsi benshi”. Akomeza avuga ko bakomeje kwirwanaho, ku buryo haje ikindi gitero gitinya kubegera. Avuga ko ibitero byakomeje kuza ariko kuba Karama hari abatutsi benshi, byatumye bazana intwaro ziremereye barabagota barabarasa baratatana. Ati “Twaratatanye turiruka, icyo gitero cyari rurangiza”.

Undi mutangabumya yagize  ati “Nari maze kubona ko igitero cyo kutwica cyateguwe neza kandi cyateguwe n’abajandarume, abagabo batangiye kwirwanaho bagerageza gusubizayo ibitero ariko haje kuzamo umusada w’abajandarume bavuye i Nyanza na ISAR ISONGA”.

Umutangabuhamya w’umugore wafashe ku ngufu anakaterwa inda n’umujandarume wamubohoje, yagize ati “ubwo nabohozwaga abajandarume bazaga bavuga ko Biguma ari intwari cyane ko byose ariwe urimo kubikora”.

Undi mutangabuhamya yagize ati “twagiye ku musozi, aribwo ibitero byatangiye kuza tukirwanaho abana n’abagore bakarundanya amabuye noneho abagabo bakayatera, ndetse bamwe mu bagabo bari bazi kurashisha imiheto bityo tugasubizayo ibitero. Bwarakeye haza ikindi gitero impunzi zitangira kwitegura ngo zitere amabuye nk’ibisanzwe noneho twumva batangiye kurasa ntitwari tumenyereye amasasu duhita dutatana”.

Undi mutangabuhamya yagize ati “haje ibitero by’ajandarume n’abasirikare rero hari umusaza Mbirigi wari uzi kurashisha umuheto cyane ashiritse ubwoba niwe wajyaga imbere, abonye imodoka agenda yegera abona abasirikare n’abajandarume ahita agaruka yiruka avuga ngo abajandarame b’i Nyanza baje bayobowe na Biguma, bahise batangira kurasa dutangira kwiruka twihisha mu nsina interahamwe ziraza ziratuvumbura turirukanka twirutse turi abatutsi benshi bamwe bakabaca amaguru, imitwe, turiruka tugera aho bita mu gishanga hafi ya ISAR ISONGA”.

Umutangabuhamya w’umugore ufite imyaka 38, yagize ati “twakomeje kuguma ku musozi wa Nyamure ariko papa aza kumenya ko abajandarame ba Nyanza bazaza kurasa ku bantu bari i Nyamure, uwo munsi nyuma ya saa sita twumva batangiye kurasa».

Umutangabuhamya wari ufite imyaka 9 yagize ati “Twahungiye I Nyamure, ibitero byagiye bidusanga ku musozi tukarwanisha amabuye ntibabashe kutwica. Byaje kugera aho mama aratubwira ngo bana banjye noneho ni abajandarume bajemo turashize! Ahita atwegeranya ati “bana banjye uzabasha kurokoka azamenye abandi”. Uyu mutangabuhamya yavukanaga n’abana batandatu ariko arokokana na musaza we wamukurikiraga kuko n’ababyeyi be babishe.

Umutangabuhamya w’imyaka 40 nawe yagize ati “muri ISAR ISONGA twatewe n’abajandarume b’i Nyanza ku mugoroba nibwo data bamurashe”.  Undi mutangabuhamya yagize ati “kimwe n’ahandi hose muri ISAR ISONGA habanje kuba udutero duto duto ariko abatutsi barenga ibihumbi 20 barimo bakabirwanya, haje kuza igitero cy’abajandarume ariko umenya barajugunyemo grenades kuko nanjye hari icyanguye ku rutugu ndakomereka”.

Undi mutangabumya wari wahungiye muri ISAR ISONGA yagize ati “twaje kumva kajugujugu, bukeye batangira kuturasaho, imiborogo, induru, abantu bapfa, natwe ariko tubatera amabuye bigeraho abantu barapfa ari benshi”.

Umutangabuhamya w’umugabo yagize ati “tugeze kuri ISAR Songa hari abantu benshi baduha amata,  babaga n’inka turarya, ubwo niko interahamwe zazaga tukazitera amabuye zigasubirayo; abagore n’abana bakusanyaga amabuye  noneho abagabo bakajya imbere bakayatera, haje gucaho helicopter bavuza induru  ngo nimudutabare ariko ntacyo  byatanze. Ahubwo haciye igihe umwe mubo twari kumwe aratubwira ngo noneho haje abasirikare n’abajandarume ntitwabarwanya ngo mushake uko mwiruka, baraje batangira kuturasaho, abantu bakwira imishwaro, abantu barapfa turiruka turagwirirana”.

Umutangabuhamya wahungiye i Burundi, yagize ati “twari dufite amabuye tukayatera, nabo bakarasa imyambi, amacumu bigahurira hagati amabuye yahura n’amacumu yabo bikaka ibishashi bagatangira kwibwira ko dufite imbunda nguko uko twabashije kubacika”.

Urubanza ruregwamo Biguma ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside rugeze ku munsi wa 28 rukaba rwaratangiye ku taliki 10 Gicurasi 2023; rukaba rurimo kubera mu gihugu cy’ Ubufaransa i Paris, umunyamakuru wohejwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS akaba ariwe urimo gutanga amakuru y’urubanza ku banyamakuru bari mu Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 26 =