Biguma yangaga abatutsi kuva kera na kare_ Abatangabuhamya

Ifoto ya Biguma ishushanyije n'abunganizi be mu rukiko rwa rubanda i Paris.

Ibi byagarutseho n’abatangabuhamya mu rubanza rurimo kuburanisha uyu Hategekimana Philippe wari uzwi ku izina rya Biguma ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994 akurikiranyweho.

Ni urubanza rwatangiye kuwa gatatu tariki 10 Werurwe 2023, mu rukiko rwa rubanda rw’ i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa. Biguma yari umuyobozi wungirije wa Jandarumori i Nyanza mu yahoze ari perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Bamwe mu batangahabumya yaba abafunze barahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abarokotse jenoside bahuriza ku kuba Biguma yarangaga abatutsi na mbere y’uko jenoside itangira.

Umwe mu batanze ubuhamya warokotse jenoside yakorewe abatutsi  wavutse 1959, akaba yaranakoze mu kigo cya gendarmerie mu gihe Biguma yahakoraga, ku wa kabiri taliki ya 6 Kamena 2023 yagize ati «Biguma yangaga abatutsi  kugeza ubwo umwana yamuhaye amazi yo koga, yamara kuyoga ati mbabajwe nuko nyahawe n’umututsi». Yakomeje agira ati «hari habaye inama nyuma y’umuganda       hagati yi 1986 ni 1989, icyo gihe uwari perefe yitaga abatutsi imyanda naho Biguma we yabitaga abasenkantinefu (aba 59), icyo gihe wahuraga n’umuhutu uri umututsi bakakwita umu59».

Undi mutangabuhamya wakatiwe burundu kubera ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi yakoze yagize ati «bari baratwigishije ko abatutsi ari babi, umunsi twagiye kubica twariye inka zabo». Undi mutangabuhamya warokotse jenoside ufite imyaka 40 uregera indi yavuze ko ubwo bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, hari interahame yitwaga Semahe y’i Nyamiyaga akaba ariyo yakiraga abajandarume yavuze ko hajemo uwitwa Biguma. Yagize ati «uwo mujandarume (Biguma) yararakaye aravuga ngo ziriya mbwa z’abatutsi ziracyakora iki hariya?» Bamusubije ko nta bikoresho bafite bihagije, Biguma abereka mu modoka ko huzuyemo imihoro itwikirije ihema, itangira guhabwa interahamwe.

Muri uru rubanza Biguma yashinjwe kwanga abatutsi kuva kera, yasabye ijambo agira ati «ibyo abatanze ubuhamya bavuga ko nangaga abatutsi sibyo kuko data umbyara mu mwaka 1963 yaherekeje abatutsi i Kibungo n’i Bugesera tumubajije impamvu atubwira ko ari abavandimwe bakaba n’inshuti».

Umutangabuhamya uzi amateka y’u Rwanda nawe yagarutse ku kwanga abatutsi aho yagize ati « urwango ku batutsi rwigishijwe kuva ku mwana muto bavuga ko abatutsi ari babi n’uburyo Imana itabakunda».

Biguma akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994, birimo kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye muri Nyanza, gushyiraho no gushyirishaho za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, urupfu rw’abatutsi bagera kuri 10,000 biciwe Nyamure, n’abagera kuri 300 biciwe I Nyabubare na Nyamiyaga (Rwabicuma) no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 × 2 =