Gatsibo:  Hoshi ngwino (Push-Pull) gahunda yaje ari ingirakamaro ku bahinzi b’ibigori

Umurimo w'ibigori wakorewemo Push-Pull mu karere ka Gatsibo.

Abahinzi b’ibigori bo mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Nyagihanga bahamya ko mu mwaka itatu bamaze bakoresha uburyo bwo kurwanya nkongwa mu bigori hifashishijwe ibyatsi, gahunda yiswe Hoshi Ngwino (Push- Pull), byabahinduriye ubuzima mu kubona umusaruro mwinshi kandi bikaba byaranabagize aborozi b’inka.

Umuryango wa Food for the Hungry ushyira mu bikorwa umushinga wa UPSCALE, umushinga wo kurwanya nkongwa bwiswe Push Pull (Hoshi Ngwino), hakoreshejwe ibyatsi bya desmodium (umuvumburankwavu) na bracharia (ivubwe) mu kurwanya nkongwa nibyo abatuye mu murenge wa Nyagihanga bakoresha aho gukoresha imiti yica nkongwa.

Bamwe mu bahinzi bakoresha iyi gahunda, bahanywa ko yatumye umusaruro w’ibigori wiyongera ndetse n’amafaranga bakoreshaga bagura imiti bakaba bayashora mu bindi bikorwa. Aba bahinzi kandi batangaza kandi ko byatumye bagira igitekerezo cyo korora amatungo anyuranye, agaburirwa ibi byatsi bifashisha mu mirima yabo.

Habiyambere Apolineri, ni umuyobozi w’itsinda Abadatezuka ku murimo, rikorera ubunzi bwa Hoshi Ngwino muri uyu murenge wa Nyagihanga, atangaza ko iyi gahunda yabafashije kwiteza imbere cyane cyane bakorera mu matsinda, kandi ko mu kuzigama amafaranga batakazaga nagura imiti byatumye bagira igitekerezo cyo korora inka.

Habiyambere yagize ati: ” twatangiye tubona umusaruro wiyongera kuko mu gukoresha Push Pull, nkongwa igabanuka ku kigero kiri hejuru mu bigori hanyuma bikera neza, ibyo rero byatumye ya mafaranga twakoreshaga tuyizigama tukayagura ibindi. ”

Yakomeje agira ati: ” nyuma yo kubona ko turi kubasha kwizigamira, ndetse ko ibyatsi dukoresha muri gahunda ya Push Pull tubyihera abandi bafite amatungo, twagize igitekerezo natwe cyo kuba n’aborozi, tugura inka zo korora. Twabanje kugura inka ibihumbi magana atanu, nyuma tugura indi y’ibihumbi magana inani by’amafaranga y’u Rwanda (800000 frw). Ubu natwe turi aborozi.”

Ibyatsi bya desmodium (umuvumburankwavu) kimwe mu byatsi birwanya ibyonnyi mu mirima cyane cyane nkongwa.

Habiyambere akomeza avuga ko kuba izi nka zabo zirya ibyatsi bahinga byifashisha muri gahunda Push Pull aribyo umuvumburankwavu n’ivubwe (desmodium na brachiaria) byatumye babasha kubona umukamo uhagije kuko ngo ibi byatsi ari byiza cyane ku matungo.

Yagize ati: ” ibi byatsi twifashisha muri gahunda ya Push Pull ni byiza cyane ku matungo, inka zabiriye zigira umukamo mwinshi, ubu ku munsi dukama ritiro 25. Urumva ko uretse n’umusaruro w’ibigori wiyongereye, ubu twabaye n’aborozi.”

Habiyambere Apolineri, umuyobozi w’itsinda Abadatezukakumurimo atwereka uruvange rw’ibyatsi bagaburira inka zigatanga umukamo.

Aba bahinzi kandi bavuga ko nyuma yuko abandi borozi bamenyeyeko ibi byatsi bifite akamaro kanini ku matungo, baza kubigura, iri tsinda rikaba ryaratangiye gutubura ibyatsi bya desmodium na bracharia, abandi bakaza kubagurira.

Habiyambere akomeza agira ati: “kubona imbuto cyane cyane iza desmodium biracyagoranye cyane, kuko abazitubura baracyari bake kandi zirahenze cyane, rero twafashe gahunda yo gutubura ibi byatsi abandi bahinzi ndetse n’aborozi bamenye ko ibi byatsi ari byiza mu buhinzi ndetse ku nka zikamwa, bakaza kubigura. Dufite imirima rero dutuburiramo ibi byatsi kandi twatangiye kugurisha aho akageri kamwe ka desmodium tugatangira amafaranga makumyabiri. Tumaze gukuramo arenga ibihumbi magana abiri.”

Bamwe mu bahinzi bari kwereka abashyitsi babasuye umurima batuburiramo umuvumburankwavu (desmodium ).

Umuyobozi wa FH mu Rwanda Alice Kamau, avuga ko hari intambwe imaze guterwa muri uyu mushinga wa Hoshi-Ngwino kandi ko yizeye ko bizanakomeza bikagera mu tundi turere.

Alice Kamau yagize ati: “dutangira uyu mushinga w’ikoranabuhanga wa Hoshi-Ngwino byari bigoranye ubona n’abahinzi ko batari kubisobanukirwa neza, binagoye kubibasobanurira ariko aho tugeze muri iyi myaka itatu tubona ko ababukoresha bamaze kubusonanukirwa no kubukunda kuko bibaha umusaruro, n’abandi ubona bagenda babigira kuko bituma amafaranga bakoreshaga bagura imiti yica udukoko ubu bayakoresha ibindi ndetse n’abafite amatungo bikabafasha kubona umukamo utubutse.”

Umuyobozi wa FH mu Rwanda Alice Kamau.

Uko abafatanyabikorwa babona uyu mushinga

RDO umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere abaturage, ni umwe mu byabafatanyabikorwa bikorana na FH ( food for the Hungry) muri uyu mushinga wa Hoshi-Ngwino (Push-Pull). Peter Badege umukozi wa RDO atangaza ko nabo babonye uyu mushinga ufitiye akamaro abahinzi nabo bakaba baratangiye gufasha abaturage kubikoresha muri bamwe mu bahinzi bakorana nabo bo mu karere ka Kayonza.

Badege ati: ” natwe twatangiye kubona ko iyi gahunda itanga umusaruro, natwe twatangiye kubigerageza hamwe n’abahinzi dukorana bo mu karere ka Kayonza.”

Badege Peter umukozi wa RDO.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) Dr. Télésphole Ndabamenye atangaza ko iyi gahunda ya Hoshi – Ngwino ( Push-Pull) mu myaka itatu imaze ikorerwaho ubushakashatsi  byagaragaye ko itanga umusaruro, agashishakariza abahinzi kuyitabirira, baza kwigira kubandi bahinzi byagezeho mbere.

Yagize: ” iyi gahunda iracyari mu gukorerwa ubushakashatsi bwimbitse, gusa iyo turebye aho iri gukorerwa, tubona ko biri gutanga umusaruro mu kurwanya ibi byonnyi. Ni ubushakashatsi bugikomeje rero, ariko tunasaba abandi bahinzi bo mu tundi turere kuza kwigira ku batangiye iyi gahunda. Ibi bifasha kurushaho ubushakashatsi kuko bituna harebwa niba hose byatanga umusaruro.”

Dr. Ndabamenye Telesphole, Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB)

Umuryango wa Food for the Hungry ushyira mu bikorwa umushinga wa UPSCALE urwanya ibyonnyi harimo nkongwa hakoreshejwe ibyatsi bya desmodium na bracharia umaze kugera ku bahinzi 500 mu murenge wa Nyagihanga, bagabanyije mu matsinda 2, ubu buryo bukaba bugeragerezwa mu mirima igera kuri 14.

Uyu mushinga uri kugeragerezwa mu tundi turere nk’aka Ngororero FH iri gukoreremo, akarere ka Kirehe RAB iri kuwugeragerezamo ndetse n’akarere ka Kayonza RDO iri kuwugeragerezamo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 ⁄ 13 =