Nyanza: Bagaragaje uruhare rwa Biguma mu rupfu rw’ababurugumesitiri babiri

Bamwe mu nitabiriye Inteko y'abaturage mu kagali ka Mushirarungu,bagaragaza uruhare rwa Biguma mu rupfu rwa Burugumesitiri wa Ntyazo , Nyagasaza Narcisse.

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza Intara y’Amajyepfo, bagaragaje uruhare rwa Biguma ari we Hategekimana Philipe ubu uri kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa ku byaha bya jenoside akurikiranweho birimo uruhare rwe mu rupfu rw’ababurugumesitiri babiri ba Komini Ntyazo na Nyabisindu.

Ibi babitangarije mu nteko z’abaturage bo mu tugali twa Mushirarungu na Gatunguru zo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023, inteko zitabiriwe n’itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera bakorana na Pax Press (Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro). Umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi utuye mu murenge wa Rwabicuma, akagali ka Mushirarungu yagaragaje uruhare rwa Biguma mu rupfu rwa Nyagasaza Narcisse wari burugumesitiri wa Ntyazo.

Yagize ati: “Ahurujwe na Konseye Dusingizimana Israel n’abajandarume bazanye imodoka yuzuye barasa abantu hariya benshi cyane ahibereye adjidant chef n’uwo Nyagasaza Narcisse bakubwira bamwiciye hano burugumesitiri wa Ntyazo niho bamwiciye hariya abaturage bicaye.”

Urwibutso rw’Abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 , Umurenge wa Rwabicuma.

Umwe mu barokokeye ku gasozi ka Nyamiyaga nawe agaragaza uruhare rwa Biguma mu rupfu rwa Burugumesitiri wa Nyabisindu, Gisagara Jean Marie Vianney, avuga ko Gisagara yagerageje kwambura abicanyi imihoro bahitamo kumwica.

Yagize ati: “Burugumesitiri wa Nyanza bamwitaga Gisagarabara. Yagerageje kwambura imihoro abicanyi bari bamanukanye mu modoka, Biguma aravuga ngo ubwo gukora biramunaniye”.

Uyu mutangabuhamya avuga ko iyo umuntu ari umwana aba yumva byinshi, akavuga ko Biguma yabaga afatanyije na ba Simba mu bantu bakoreye jenoside Nyamure.

Undi muturage wo mu kagali ka Gatunguru nawe yagaragaje uruhare rwa Biguma mu rupfu rwa Gisagara wari Burugumesitiri wa Nyabisindu, avuga ko bamwiciye mu muhanda uri hafi y’iwe.

Ati “Mubyo Biguma azabazwa azanabazwe urupfu rwa Gisagara kuko nibo bamwishe ari mu gitondo nari mvuye kuvoma nahuye nabo mu modoka yabacishije munsi y’urugo iwanjye”.

Agasozi ka Nyamiyaga ahaguye abatutsi bari bahahungiye .

Gérard Manzi umukozi wa Pax Press ukuriye Umushinga “Justice et mémoire” ukora ku nkuru z’ubutabera, asubiza uyu muturage ku bijyanye n’urupfu rwa Gisagara, yamubwiye ko mubyo Biguma akurikiranyweho harimo nurupfu rwa Gisagara, kimwe n’ubundi bwicanyi bwabereye mu duce dutandukanye twa Nyanza.

Urubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma ruburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) I Paris mu Bufaransa, rwatangiye talikiya 10 Gicurasi bikaba biteganyijwe ko ruzasozwa taliki ya 30 Kamena 2023.

Clémentine Nyirangaruye

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 + 13 =