Ibitiza umurindi igwingira ry’abana bato bigomba kurwanywa – Dr. Asiimwe
Imyumvire y’ababyeyi, ababyara abo badashoboye kurera n’ibibazo byo mu miryango ni bimwe mu biha umurindi igwingira ry’abana bato nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato, NECDP, Dr. Anita Asiimwe usaba ko ibyo byose bigomba gukumirwa.
Nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, atangirije ku mugaragaro ubukangurambaga mu kurwanya ingwingira ry’abana mu Karere ka Nyabihu, akagaragaza ko iki ari ikibazo gihombya bikomeye igihugu, ubukangurambaga bwatangiye gukorerwa mu gihugu hose. Ubwo bukangurambaga bukaba bufasha imishinga y’ingamba zikomatanyije zo kurwanya igwingira mu bana bato mu turere 13, dufite umubare munini w’abana bahuye n’ibibazo by’imirire mibi.
Dr. Asiimwe asaba ko abaturage mu nzego zose bagomba guhangana n’ikibazo k’igwingira kandi ko ibyo Leta yifuza itabigeraho hatabayeho ubufatanye bw’inzego zose, by’umwihariko ubufatanye bw’ababyeyi ubwabo kuko ari bo bagomba gufata iya mbere mu kurandura imirire mibi mu bana babo. Agaragaza ko 16% by’abana bavuka baragwingiye, agasaba ababyeyi kwita ku bana babo bakibatwita, bakagana ibitaro bagahabwa ubufasha, kandi gahunda y’amarerero y’abana (ECD), igikoni cy’umudugudu hamwe n’izindi zo kurwanya ubukene nka Girinka na VUP ndetse no guhinga kijyambere, izo gahunda zose bakazigira izabo.
Akagira ati: “Hari ikibazo cy’ubwinshi bw’abana mu miryango, hakazamo kutita ku mwana buri gihe aho agomba kwitabwaho akiri mu nda ya nyina, avutse na nyuma yaho. Ababyeyi bose bitabire gahunda zo kubafasha kurinda abana babo kugwingira, zirimo gahunda mbonezamikurire y’abana ikorerwa mu Midugudu; kuboneza imbyaro n’ubukangurambaga ku minsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bw’umwana. Ibi ni ibyubahirizwa igwingira mu bana bato rizagabanuka ku buryo bugaragara.”
Mu bijyanye n’imyumvire, bimwe mu byagaragajwe bitera icyo kibazo harimo ababyeyi batonsa neza, abatazi gutegura indyo yuzuye kandi ibyo guteka bihari n’ababyara abo badashoboye kurera bagendeye ku myemerere yabo.
Hari kandi abana bavuka ku bangavu batewe inda zitateguwe ntibitabweho ndetse n’amakimbirane yo mu ngo aho usanga umugabo adafatanya n’umugore abana bakabura ubitaho.
Imanishimwe Marie Claire atuye mu Murenge wa Mageragere yatangarije Imvaho Nshya ko yarwaje umwana bwaki ndetse umwana we aragwingira ariko nyuma yo guhabwa inama umwana we ameze neza akagira ati: « Narwaje umwana bwaki, basanga yaranagwingiye. Kubera ko nacuruzaga agataro nta mwanya nabonaga wo kumwitaho nkamusigira bakuru be. Yaje kugaragaraho ibimenyetso bya bwaki yaranagwingiye. Abajyanama b’ubuzima bamfashije kumwitaho banyigisha uko nzajya mutegurira indyo yuzuye none yarakize.”
Akomeza avuga ko umwana yagize ikibazo kandi yirirwa acuruza imbuto ku gataro ariko ntazimugaburire kandi ari ingenzi ku mwana.
Imanishimwe akaba asaba abagore bagenzi be kujya bita ku bana babo kuko umwana ukuze nabi n’ubwenge buba buke ntazagire icyo yimarira ndetse ntakigirire n’igihugu.
Biteganyijwe ko nihashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi mu Turere 13 twagaragayemo ikibazo gikabije k’igwingira mu bana bato, mu Rwanda hose igwingira ry’abana rizagabanukaho ½ rivuye kuri 38% ririho ubu.
Utwo turere 13 tugaragaramo abana bagwingiye ni Nyabihu, Ngororero, Karongi, Rubavu, Rutsiro, Rusizi, Nyamagabe, Huye, Nyaruguru, Ruhango, Gakenke, Kayonza na Bugesera.
Akarere kagaragaye ko gafite abana benshi bagwingiye ni Nyabihu, ku kigereranyo cya 59%, bikaba bitangaje kubera ko Akarere ka Nyabihu kari mu Karere karumbuka, bakaba basanga ikibazo cyaratewe n’imyumvire cyangwa ubujiji bwa bamwe.