Minisitiri w’Intebe yagaragaje ibimaze kugerwaho mu bucuruzi

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyira ingufu muri politike n’ingamba zigamije kurushaho guteza imbere ubucuruzi, bugenda bugira uruhare rukomeye mu musaruro mbumbe w’igihugu.

Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ibikorwa bya Guverinoma byo mu rwego rw’ubucuruziku nteko rusange y’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yagarutse ku bucuruzi abwira abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi  ko hamaze gukorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubucuruzi, birimo kuvugurura amategeko, gushyiraho politiki no gusinya amasezerano anyuranye, kandi bikaba byaragize uruhare mu kuzamura ubucuruzi bw’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Minisitiri w’intebe avuga ko ibi bigaragarira ku rwego u Rwanda ruriho ku bipimo mpuzamahanga mu birebana n’ibikorwa remezo aho rwavuye ku mwanya wa 62 muri 2016 ku isi rugera ku wa 57 muri 2018.

Umukuru wa Guverinoma kandi avuga ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’ibirasirazuba buri kuri 17,6 %, ibikorwa remezo byashyizweho bikaba bayarabigizemo uruhare.

                                              Inteko Rusange y’imitwe yombi

Minisitiri w’Intebe kandi yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ibyohorezwa mu mahanga byiyongeye ariko n’umubare w’ibitumizwa hanze ukazamuka bitewe ahanini n’ibikoresho by’ubwubutsi byaguzwe.

Serivisi z’ubukerarugendo na n’izitangwa na Leta na zo zariyongereye cyane ndetse n’ingendo zo mu kirere. Gusa hagaragara icyuho mu bwikorezi bw’ibintu bukorerwa ku butaka, mu mazi no mu kirere.

Dr Ngirente avuga ko guverinoma izakomeza kuvugurura amategeko kugira ngo ahakiri imbogamizi zikemuke, ariko no gukomeza gushishikariza abikorera gushora imari mu bintu binyuranye.

Abagize inteko rusange bagarutse ku bikwiye gukosorwa cyangwa kwitabwaho, kugira ngo ubucuruzi n’ishoramari birusheho gutera imbere.

Muri rusange, ingamba zagiye zishyirwaho na guverinoma mu rwego rw’ubucuruzi bwafashije u Rwanda gutera intambwe ikomeye.

Mu rwego rwo gusagurira amasoko, umusaruro wagiye wiyongera, aho umusaruro w’ibirayi wazamutseho 70.9%, uw’ibigori ukazamukaho 50.3%, uw’umuceri wazamutseho 21% mu gihe umukamo wámata wazamutseho 26%.

Mu rwego rwo kongerera umusaruro agaciro ibyagurishijwe mu nganda na serivisi byazamutse ku rugero rwa 197.2%, mu gihe ishoramari riturutse hanze ryazamutseho 18.6% na ho ishoramari muri rusange rizamuka ku rugero rwa 9.6%.

Ku birebana n’ibyoherezwa mu mahanga, ibishya byavuye kuri 14% muri 2013 bigera kuri 36%; ibitumizwa bikagurishwa mu mahanga byavuye kuri 24% muri 2013 bigera kuri 33% muri 2018.

Abaturage bafite amashanyarazi ndetse n’abakoresha ikoranabuhanga bariyongereye, ibi na byo bikaba byaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 6 =