Hinga Wunguke: Umushinga mushya uzafasha abahinzi kwegera isoko

Amaterasi kimwe mu bitanga umusaruro.

Umuryango w’Abanyamerika Ugamije Iterambere Mpuzamahanga (USAID) watangije umushinga mushya Hinga Wunguke uzafasha abafatanyabikorwa, barwiyemezamirimo mu gushora imari mu buhinzi; kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda hamwe no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.

Uyu mushinga uzatwara miliyoni 30 z’amadorali y’Amerika, ukazakorera mu turere 13; Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu na Rutsiro.   ukazamara imyaka 5. Ni umushinga uje usimbura umushinga Hinga Weze nawo wamaze imyaka 5; wari waratangiye 2017 urangira 2022, ukaba warafashije abahinzi 734,583 kuzamura umusaruro no kubashakira amasoko.

Kuri ubu umushinga Hinga Wunguke uri mu ntangiriro, aho abakozi bakomeza guhura n’abafatanga bikorwa batandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’umushinga Hinga Wunguke Daniel Gies yavuze ko bashimishijwe no kongera gukorana na barwiyemezamirimo bashoye mu buhinzi ndetse n’abahinzi muri rusange. Aho yagize ati “Turishimye cyane kongera gukorana n’abanyarwanda bashoye imari mu buhinzi, abahinzi n’abandi bose bafite aho bahurira nabwo tuzafatanya kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, kongera umusaruro no kubona isoko”.

Umushinga Hunga Wunguke ufite intego yo gufasha abahinzi 500.000 mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika mu kuzamura ubukungu bushingiye ku buhinzi no kongera ibiribwa ku bagore bangana na 30 % bari mu gihe gutanga ubuzima.

Umushinga Hinga Wunguke ushyirwa mu bikorwa na Cultivating New Frontiers in Agriculture (CNFA) Umuryango Mpuzamahanga wita ku Iterambere ry’Ubuhinzi na Market Share Associates, k’ubufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi   RAB.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 5 =