Bugesera: Umuvunyi Mukuru yagejejweho ibibazo by’amashyamba atewe ku butaka bwa Leta
Mu bukangurambaga burimo gukorwa n’Urwego rw’Umuvunyi mu rwego rwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu mirenge igize Akarere ka Bugesera Intara y’Uburasirazuba bwo kuva taliki ya 20 kugeza taliki 24 Gashyantare 2023, Umuvunyi Mukuru yagejejweho ibibazo by’abaturage bafite amashyamba atewe ku butaka bwa Leta.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata watangirijwemo ubu bukangurambaga, bagaragaje ibibazo ahanini bishingiye ku kuba batarahawe ibyangombwa by’ubutaka buteweho amashyamba bavuga ko babusigiwe n’ababyeyi babo, nyamara ubuyobozi bw’akarere bukaba bwarababwiye ko ari ubwa Leta ariyo mpamvu batahawe ibyangombwa.
Imanishimwe Marie Grâce na bagenzi be bavuga ko ibibazo by’ubutaka buteweho amashyamba bishingiye ku kuba hari abandi bahawe aho bari barasigiwe n’ababyeyi babo n’amashyamba akabigenderamo.
Imanishimwe Yagize ati “Ikibazo mfite ni uko ababyeyi bacu bagize ubutaka, turabuhinga tunabutuyeho hari n’ahari ishyamba. Mu gihe cyo kubarura ubutaka banze kuduha ibyangombwa bavuga ko ari ubutaka bwa Leta. Twaje gutungurwa no kubona bahahaye rwiyemezamirumo n’ibiti byarimo ntabwo babitwishyuye.”
Undi muturage witwa Kalisa François nawe ati “Ikibazo cyacu ni ahantu Leta yaduhaye ngo tuhatere inturusu nk’abaturage, none baraje barahabarura ngo barashaka kuhaha undi muntu ngo hari ibikorwa ashaka kuhashyira ubu yahateye imiyenzi ngo bamuhayemo ikibanza nta burenganzira mfite ku ishyamba ryanjye n’ubwo batari baritema.”
Iki kibazo kandi bagihurizaho na Clarisse Uwamahoro aho yagize ati “Ikibazo mfite ni igice cy’ishyamba ababyeyi bari baradusigiye aho tuziye gusaba icyangombwa batubwira ko ubwo butaka ari igisigara cya Leta. Icyifuzo cyacu ni uko badusubiza ishyamba ryacu, kuko mbere nashoboraga gutema igiti nkakigurisha nkarihira umwana ishuri none ntibigishoboka”.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko ku bijyanye n’ubutaka bisaba gusuzuma ibibazo mu buryo bwihariye ku muntu uzagaragaza inkomoko y’ubutaka.
Agira ati “Hari aho bigaragara akanandikira urwego rw’Umuvunyi tugasaba akarere ikibazo kirimo ko nongera bakajya gutohoza bakareba niba ubutaka ari ubwa Leta cyangwa ari ubw’umuturage, basanga ari ubwe bakabumusubiza kuko hari n’abo bagiye babusubiza. Niba ubutaka ari ubwa Leta nta kundi bigomba kugenda ariko ishyamba abaturage barifiteho uburenganzira kandi bakomeza kubukoresha mu gihe cyose Leta itarabukenera ariko mu gihe ibukenereye ikabwisubiza. Ibyo rero nibyo tuzakurikirana tukareba ukuri kwabyo kuko niba ishyamba ari iry’umuturage, ibyo biti yagombye kubitwara”.
Mutabazi Richard, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera yashimiye urwego rw’Umuvunyi avuga ko kuba uri rwego rwabasuye bizongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Yagize ati “Icya mbere ni ibyo gushimirwa. Kuba rero uri rwego rwaje byongera imbaraga bivuze ngo hari n’ibyo natwe tuba tudashoboye dusabaho ubuvugizi bahita badufasha bigakorwa.”
Urwego rw’Umuvunyi ruzagera mu mirenge yose igize akarere ka Bugesera mu minsi itanu. Ku ikubitiro hasuwe imirenge ya Nyamata, Mayange, Ntarama na Musenyi.
NYIRANGARUYE Clementine